Nyarugenge: Urubyiruko rwahize kurwanya ibihuha ku rukingo rwa COVID-19

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge rutangaza ko rwiyemeje kurwanya ibinyoma n’amakuru mabi  avugwa na bamwe mu bantu batandukanye ko byagira   ingaruka mu gufata urukingo rwa COVID-19.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyarugenge ruvuga ko rwahagurukiye kurwanya ibihuha ku rukingo rwa Covid-19

Uru rubyiruko rutangaje ibi mu gihe hirya no hino hagiye humvikana amakuru adafite ishingiro ko umuntu wikingije COVID-19 bishobora kumugiraho ingaruka zitandukanye.

Uzamukunda Shakhira wo mu Murenge wa Nyarugenge ,Akagali ka Gacyamo mu Mudugudu w’Urukundo mu Karere ka Nyarugenge,yamazekwikingiza Coronavirus inkingo ebyiri .

 Yabwiye UMUSEKE  ko nawe mbere y’uko ajya kwikingiza yari yarabwiwe ibihuha ku rukingo ko niyikingiza mu mubiri we azagira impinduka gusa ko atitaye ku mabwire afata urukingo.

Ati “Mbere y’uko njya gufata urukingo hari ibihuha numvaga.Numvaga abantu batandukanye bavuga ngo uzafata urukingo hari ukuntu uzaba, barashaka kutugirira nabi nyine urumva n’ibihuha nk’iby’abana bato.”

Yakomeje ati  “Noneho icya nteye kujya gufata urukingo,umuntu mukuru ujijutse  wanganirije, ambwira ko gufata urukingo ari ukongera ubudahangarwa mu mubiri kugira ngo Coronavirus ibe itatuzahaza.”

Yavuze ko kuba yarahawe inkingo zombi bizamufasha kuba COVID-19 itamuzahaza cyangwa ngo imuhitane.

Ati “Ntabwo ari igikorwa cyoroshye kuba wahindura urubyiruko kuko benshi baracyabirwanya nk’uko na njye nabirwanyaga ariko byibuze bamwe  ngira amahirwe yo kuba naganira na bo cyangwa ababyeyi babo kuko atari twe urubyiruko tugifite iyo myumvire ,nababwira ko gufata urukingo  bigamije kwirinda no kurinda imibiri yacu kugira ngo tutarwara Coronavirus.”

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo kwikingiza Covid-19

Ntakiyimana Israel nawe wo mu Murenge  wa Nyarugenge .Akagari ka Agatare,Umudugudu w’Umurava   mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko  nawe kuri ubu yamaze guhabwa inkingo ebyiri za COVID-19,ibintu avuga ko ari amahirwe akomeye amugeza kukubona serivisi zitandukanye no kugira ubudahangandwa mu mubiri.

- Advertisement -

Ntakiyimana nawe yavuze ko urubyiruko  rumwe rutarakangukira kujya gufata urukingo ahanini bitewe n’uko bamwe badafite amakuru ahagije kuri rwo.

Ati “Bamwe muri bo bakeneye ubukangurambaga kuko ntabwo wabwira umuntu ngo ajye kwikingiza kandi utabanje kumubwira ibyiza bya byo.Bisaba ko umwegera , mukabanza mukaganira,bigatuma nawe ashishikariza bagenzi be kwikingiza.”

Uyu yavuze ko agiye gutanga umusanzu mu gushishikariza bagenzi be ibyiza byo gufata urukingo kugira ngo igihugu gisubire  mu buzima busanzwe ari nako Coronavirus irandurwa burundu.

Umukozi Ushinzwe iterambere ry’Ubuzima mu Karere ka Nyarugenge,Serugendo Jean de Dieu, yabwiye UMUSEKE ko nubwo muri ako Karere habanje kumvikana ibihuha ku rukingo rwa COVID-19 bitabujie ko abantu bikingiza ku bwinshi.

Ati “Kugeza ubu ubwitabire buhagaze neza cyane ndetse n’urubyiruko rwabyitabiriye, uretse n’urubyiruko hongeweho n’abana bari munsi y’imyaka 18 kugera kuri 12.Habayeho ko dukingirira ahantu hatandukanye kubera ko byagaragaraga ko ku bigo nderabuzima ari  hato kandi baritabiriye barakingirwa.”

Serugendo yavuze ko  abaturage barenga 230.000 bamaze gukingirwa ahantu hatandukanye n’ibigo nderabuzima biri mu Karere ka Nyarugenge .Abarenga 130.000 bamaze guhabwa inkingo ebyiri naho 100.000 bahabwa urukingo rwa mbere.

Yavuze ko muri ako Karere ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC hakozwe ubukangurambaga butandukanye kugira ngo hirindwe impuha kandi abantu bashishikarire kwikingiza.

Serugendo yasabye abantu batandukanye barimo n’urubyiruko gukomeza kwirinda kandi abatarafata urukingo bakingiza kandi bakirinda kuyobywa.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ibuzima itangaza ko abagera ku 3.452.598 bamaze guhabwa inking ebyiri.Muri abo  abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ni 5,987,745.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyarugenge rusaba bagenzi babo kwirinda ibihuha ku rukingo rwa Covid-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW