Perezida Kagame yatanze umuburo ku bahungabanya umutekano w’Igihugu

webmaster webmaster

Perezida Paul Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano n’umudendezo by’Igihugu ko batazihanganirwa ahubwo bazashyikirizwa ubutabera bakabiryozwa, ni bimwe mu byo yavuze agaragaza uko umwaka wa 2021 urangiye igihugu gihagaze.

Perezida Kagame yaburiye abibwira guhungabanya umutekano w’igihugu

Umukuru w’Igihugu ijambo rye yarivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza, 2021 ubwo agaragariza Abanyarwanda uko Igihugu gihagaze.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano mu bihigu bya Afurika  avuga ko ruzakomeza kugirana ubufatanye n’ibindi bihugu.

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwimakaza umubano n’ibihugu byo mu Karere no muri Afurika  hagamijwe icyabyarira inyungu Abanyarwanda.

Yagize ati “Kwishyira hamwe kwaba mu Karere cyangwa ku mugabane wa Afurika bikomeje kuba ku isonga muri gahunda zacu. Dukomeje gushimangira umubano w’Igihugu cyacu n’ibindi bihugu byo mu Karere turimo ndetse no hanze yako, tunashakisha ibindi bishya byatubyarira inyungu twese.”

Yakomeje agira ati “Ibi birimo ubufatanye mu gucyemura ibibazo by’umutekano harimo muri Repubulika ya Centrafrica (Central African Republic) na Mozambique. U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu kuko n’umutekano n’umutuzo by’Igihugu cyacu birinzwe kandi bikomeje gushyirwa imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazihanganira abashaka kuruhungabanya ko bazabiryozwa bashyikirizwa ubutabera.

Ati “Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibazwe.”

Perezida Kagame kandi yasabye Abanyarwanda gukorera hamwe kugira ngo igihugu cyibashe kugera ku ntego zacyo.

- Advertisement -

Yatangaje ibi mu gihe mu Kwakira uyu mwaka, Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  RIB bataye muri yombi abantu 13 bakekwaho gutegura gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Abafashwe bavuze ko bari baje guturitsa inyubako zikomeye mu Mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Dowtown na Nyabugogo.

Ni mu gihe nabwo muri Nzeri uyu mwaka ubutabera bw’u Rwanda bwahaye Paul Rusesabagina na bagenzi be ibihano bitandukanye nyuma yo kuregwa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano w’igihugu.

Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 naho Nsabimana Callixte Sankara yahawe imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha, abandi bakatiwe imyaka iri munsi ya 20 kugera kuri itatu.

Gusa, yaba Paul Rusesabagina, ndetse n’abahagarariye Ubushinjacyaha barajuririye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW