Rayon Sports yanganyije na Gicumbi, Shampiyona iri ku munsi wa 11

Mu mikino y’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, harimo uwo Gicumbi FC 0-0.

Yousef yavuye mu kibuga ntacyo abashije kugeza kuri Rayon Sports

Ni umukino Rayon Sports yasabwaga gutsinda ngo ijye ku mwanya wa 2 ariko ntibyakunze igumye ku mwanya wa 3 n’amanota 19 inyuma ya Kiyovu Sports ya mbere n’amanota 23 na APR FC ya kabiri ifite amanota 20 ariko ifite ibirarane 3.

Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino ihabwa amahirwe kurusha Gicumbi FC yari yayakiriye, iminota 15 ya mbere nta kipe n’imwe yabashije kugureageza uburyo bw’igitego.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu iry’indi.

Mu gice cya kabiri umutoza Lomami Marcel yakoze impinduka akuramo Yousef azanamo mugenzi we wavuye muri Maroc Ait Ayoub ariko ubwugarizi bwa Gicumbi bukomeza kuzibira abakinnyi ba Rayon.

Rayon Sports yari imaze imikino 2 iheruka itanga ibyishimo nyuma yo gutsinda AS Kigali na Police FC, yagowe na Gicumbi FC yari ku kibuga cyayo kigora amakipe cyane banganya 0-0.

Nyuma y’uyu mukino mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa Rayon Sports, Lomami Marcel yavuze ko ikibuga cya Gicumbi FC kubona inota rimwe bihagije cyane ko abakinnyi be bakomeye nka Youssef Rharb, Essomba Wily Onana na Nizigiyimana Karim uzwi nka Makenzie batabashije guhuza uyu munsi.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022, mu mikino 11 Gicumbi FC imaze gukina yatsinzemo imikino ibiri (2) itsindwamo itanu (5) inganya ine (4) ibonamo amanota 9.

Rayon Sports mu mikino 11 imaze gukina yatsinzemo imikino itanu (5) itsindwamo ibiri, (2) inganya imikino ine (4) ibonamo amanota 19.

- Advertisement -

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

Gicumbi FC 0-0 Rayon Sports
Musanze FC 1-1 Etincelles
Marines FC 2-1 Etoile De L’Est

Imikino iteganyijwe kuwa gatatu:

APR FC vs Espoir FC
Police FC vs Gasogi United
Bugesera FC vs Kiyovu SC

Kuwa Kane, 30-12-2021

Rutsiro FC vs Gorilla FC
AS Kigali vs Mukura VS&L

Gicumbi FC ku kibuga cyayo ngo si amakipe menshi abasha kuhava
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW