RDC: Umutwe w’Abanyamulenge wa “Twirwaneho” wishe Colonel wa FARDC

webmaster webmaster

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) zatangaje ko zapfushije umusirikare Mukuru ufite ipeti rya Colonel, yaguye mu mirwano ikaze yahuje Ingabo za Leta n’Umutwe w’Abanyamulenge witwa “TWIRWANEHO”.

Umutwe wa Twirwaneho ushinjwa na FARDC kuyigabaho igetero cyaguyemo Colonel mu Ngabo za Leta

Iyi mirwano yabereye ahitwa mu Kabombo muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo nkuko byemejwe na Major Dieudonne Kasereka Umuvugizi wa FARDC muri kariya Karere.

Major Dieudonne Kasereka yavuze ko uyu mutwe wa Twirwaneho ariwo wagabye ibitero ku ngabo za Leta, ni mu itangazo ryagejejwe ku banyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Muri iryo tangazo Maj Kasereka yavuze ko abarwanyi ba “Twirwaneho” bishe barashe umuyobozi w’Ingabo za FARDC za Brigade ya 122 Colonel Younde Tshembe nyuma baza kumutemagura.

FARDC yavuze ko muri iyo mirwano yatangiye ku wa mbere yaguyemo abantu 16 barimo abasirikare bane ba FARDC n’inyeshyamba 12.

Maj Kasereka mu itangazo yahaye itangazamakuru yavuze ko nyuma yimirwano ikaze, FARDC yongeye kwigarurira ibirindiro byari byafashwe n’uyu mutwe wa “Twirwaneho” uyobowe na Col Makanika wahoze muri FARDC.

Koloneli Makanika uyobora “Twirwaneho” yabwiye VOA ko nta gahunda bari bafite yo gutera ingabo za FARDC ko babikoze nko kwirwanaho no kurinda abaturage n’ibyabo.

Ati “Baraje bwa mbere bica abantu, biba inka ntago twabyihanganiye kuko bakorana na Mai Mai, twarwanye dukurikiranye inka n’abashumba bari bashimuse.”

Col Makanika yahakanye amakuru avuga ko FARDC yishe abarwanyi 12 ba “Twirwaneho”, yirinze no kwemeza nimba bishe uwo mu Col wa FARDC.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO:VOA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW