Rtd. Maj Gen Rusoke yagizwe amabasaderi wa Uganda mu Rwanda

Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke yagizwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.

Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke yagizwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Ni mu Itangazo rishyiraho ba ambasaderi bashya ryashyizweho umukono na Perezida Yoweri Kaguta Museveni kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza 2021.

Perezida Museveni yavuze ko aba ba ambasaderi boherejwe mu bihugu bisanzwe by’ibivandimwe na Uganda.

Rtd Maj Gen Robert Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda nyuma y’uko muri Kanama yagaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).

Uyu mugabo n’abandi 37 ni bo bagizwe ba ambasaderi mu gihe abandi bane bagizwe abungirije ambasaderi.

Gen Rusoke aje guhagararira Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva mu 2017.

Ku ruhande rw’u Rwanda ku wa 6 Gicurasi 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Col Joseph Rutabana, yashyikirije Perezida Yoweri Museveni, inyandiko zimwemerera guhagararirayo igihugu.

U Rwanda na Uganda kuva mu mwaka wa 2017 umubano w’ibihugu byombi wajemo igitotsi gikomeye, U Rwanda rushinja Uganda guhohotera no gukorera iyicarubozo abanyarwanda bafungirwa muri kiriya gihugu, mu gihe Uganda ishinja u Rwanda ubutasi.

Mu mboni z’abasesenguzi ba Politiki muri aka Karere bavuga ko ibibazo bya Uganda n’uRwanda bizacyemurwa na Perezida Kagame na Perezida Museveni kuko aribo bafite urufunguzo rwabyo.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW