Umugaba Mukuru w’ingabo z’Ubuhinde yaguye mu mpanuka ya kajugujugu

Gen Bipin Rawat wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubuhinde we n’umugore we baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu mu Majyepfo y’igihugu muri Leta ya Tamil Nadu.

Gen Bipin Rawat byemejwe ko yaguye mu mpanuka ya kajugujugu

Iyi mpanuka y’indege yabaye mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatatu, amashusho yerekana iyi kajugujugu irimo igurumana, ndetse n’abapolisi bafatanyaga n’abasirikare mu bikorwa by’ubutabazi.

Amakuru mashya avuga ko abantu 11 muri 14 bari muri kajugujugu byemejwe ko bapfuye harimo na Gen Bipin Rawat n’umugore we.

Itangazo ryasohowe n’ingabo z’ubuhinde zirwanira mu kirere rivuga ko kajugujugu yari itwaye Gen Bipin Rawat yakoze impanuka igeze muri Leta ya Tamil Nadu.

Kajugujugu yo mu bwoko bwa IAF Mi-17V5 ni yo yari itwaye Gen Bipin Rawat ndetse bivugwa ko harimo n’abandi bantu bo mu muryango we, yasandaye igeze hafi y’agace kitwa Coonoor, muri Leta ya Tamil Nadu.

Hatangiye iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’iyi mpanuka.

Ni impanuka ya kabiri Gen. Rawat yari akoze ari mu ndege ya kajugujugu, mbere indege yarimo yasandaruye mu Majyaruguru ashira Uburasirazuba mu Buhinde.

Tariki 12 Ugushyingo, 2021 Gen Bipin Rawat yari yatangaje ko ingabo z’Ubuhinde ziri mu myiteguro ikomeye ku rubibi iki gihugu gihora gipfa n’Ubushinwa.

Hagaragaye amashusho y’iyi ndege irimo gushya
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW