Umusore uvuga ko “yangiwe kwinjira muri RDF” yafatiwe ku Inkundamahoro ashaka kwiyahura

webmaster webmaster

Hari umusore uvuka mu Karere ka Rulindo wafatiwe mu nyubako ya Inkundamahoro i Nyabugogo agiye kwiyahura, yavuze ko impamvu yamuteye guhitamo iki gikorwa ari uko yabuze amahirwe yo kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda RDF.

Inyubako y’Inkundamahoro imaze kwiyahuriramo abantu bane

Yafashwe isaa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021 yari yinjiye mu igorofa y’Inkundamahoro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, abasekirite bashinzwe kugenzura iriya nyubako nibo bamufashe.

Ubwo aba basekirite bafataga uyu musore agiye kwiyambura ubuzima bahise bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda.

Uyu musore yasanganywe urupapuro yari yandikiye Perezida Paul Kagame amubwira ko yafashe umwanzuro wo kwiyahura nyuma yo kwimwa amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z’Igihugu, RDF.

Uyu musore yeruriye ubuyobozi bwa Inkundamahoro ko yifuza kwiyahura kubera ko yangiwe kwinjira mu gisirikare.

Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yahise ashyikirizwa Polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

Ati “Yari avuye i Rulindo ari byo bimuzanye ariko camera zamubonye abashinzwe umutekano bahita bagenda baramufata bamusangana ibaruwa yandikiye Perezida avuga ko agiye kwiyahura kuko yimwe amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.”

Uretse iyi baruwa igaragaza ko uyu musore yaragiye kwiyahura kuko yangiwe kwinjira muri RDF, ubuyobozi bwa Inkundamaharo bwavuze ko ubwo bwari bumugejeje kuri polisi yongeye kubishimangira. Yavuze ko nubwo bamushyikirije polisi bitazahindura umugambi we.

Uyu musore ntiyigeze asobanura igihe yashakiye kujya muri RDF n’impamvu yatumye bamwanga.

- Advertisement -

Kugeza ubu abantu bane, nibo bamaze kwiyahurira muri iyi nyubako ya Inkundamahoro muri uyu mwaka wa 2021, mu gihe abagera kuri batanu bamaze gufatwa bashaka kuhiyahurira.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko uyu musore Polisi imurekuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 yongeye gufatirwa muri iyi nyubako ashaka kwiyahura ku nshuro ya kabiri.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW