Umutoza Haringingo yavuze ko Okwi na Mutyaba nta kibazo cy’amafaranga bafitanye na Kiyovu SC

webmaster webmaster

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yemeza ko abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda, Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba batakinaga kubera imvune atari ikibazo cy’amafaranga nk’uko byavuzwe.

Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba ni bamwe mu bakinnyi Kiyovu SC yitezeho gutanga umusaruro ufatika muri iyi Shampiyona

Aba ba rutahizamu bashya babiri ba Kiyovu Sports ntabwo bagaragaye mu mikino y’umunsi wa 5 n’uwa 6, bivugwa ko hari amafaranga bagombwaga n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports batahawe yasigaye ubwo bagurwaga.

Nubwo byavugwaga gutya ariko hari n’andi makuru yavugaga ko aba bakinnyi bafite ibibazo by’imvune.

Ku mukino wa Kiyovu Sports yatsinzemo Rayon Sports ku Cyumweru tariki 05 Ukuboza,2021 Emmanuel Okwi yaje kugaragara mu kibuga, Muzamir Mutyaba we ntiyakina.

Umutoza Haringingo Francis watsinze Rayon Sports ibitego 2-0, yavuze ko aba bakinnyi impamvu batabonetse mu mikino yatambutse ari ukubera ikibazo cy’imvune.

Ati “Okwi na Mutyaba bari barababaye, navuga ko bagarutse ntabwo hashize iminsi myinshi ariko turebye imyitozo twakoze, Okwi twasanze ari we witeguye kuba yakina.”

Yakomeje avuga ko Muzamir Mutyaba yakize ndetse yatangiye imyitozo ko mu minsi ya vuba na we azagaruka mu kibuga nk’ibisanzwe.

Umunsi wa 8 wa Shampiyona Kiyovu Sports ubu inayoboye urutonde rwa Sahampiyona by’agateganyo izakina na Gasogi United tariki 12 Ukuboza, 2021.

Tariki 10 Ukuboza, 2021

- Advertisement -

Musanze FC VS Police FC
Etoile de l’Est VS Rutsiro FC

Tariki 11 Ukuboza, 2021

Rayon Sports VS Gorilla FC
Gicumbi FC VS Marine FC
Espoir FC VS Mukura VS

Tariki 12 Ukuboza, 2021
Etincelles FC VS As Kigali
SC Kiyovu VS Gasogi United
APR FC VS Bugesera FC

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW