Gisagara: Imvura ivanze n’inkuba yahitanye ubuzima bw’umubyeyi utwite

Imvura ivanze n’inkuba n’urubura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara yatwaye ubuzima bw’umubyeyi wari utwite inda y’amezi ane, inangiza imyaka yari ihinze kuri hegitari 60 ndetse isenya inzu 51 zagurutse ibisenge.

Gisagara imvura irimo umuyaga n’inkuba yatwaye ubuzima bw’umuntu inangiza amazu y’abaturage

Ahanga saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa Kane, tariki 20 Mutarama  2022, nibwo imvura yafashe indi ntera mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara maze igwa ku bwinshi ivanzemo inkuba n’urubura.

Ubwo iyi mvura yagwaga ndetse n’inkuba zikubita nibwo umubyeyi wari utwite inda y’amezi ane witwa Ahishakiye Donatille w’imyaka 25 utuye mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Zivu mu Murenge wa Save yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Aya makuru UMUSEKE, wayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Ntiyamira Muhire David.

Yagize ati “Ahagana saa kumi n’imwe nibwo imvura yatangiye kugwa ari nyinshi irimo n’umuyaga n’inkuba nyinshi. Inkuba yakubise umubyeyi ahita apfa. Inkuba yamukubise ari mu cyumba cyo kuryamamo.”

Ahishakiye Donatille yasize umwana w’imyaka itatu ndetse n’umugabo.

Ubwo inkuba yakubitaga umwana ntabwo yari hafi, ariko umugabo we yabaye nk’uhungabana akomeje gukurikiranwa n’abaganga.

Uretse kuba iyi mvura yatwaye ubuzima bw’umuntu, yanangije imyaka y’abaturage irimo ibigori byari bihinze mu gishanga ndetse n’indi myaka yari ihinze imusozi, ikaba yangije iri kuri hegitari zirenga 60 ndetse inasambura inzu z’abaturage 51.

Ntiyamira Muhire David, uyobora Umurenge wa Save yabisobanuriye UMUSEKE, ati “Inzu zasenyutse nta muntu zigeze zigwira, ni inzu 51 zagurutse ibisenge. Ibindi byangijwe ni imyaka yari ihinze mu gishanga n’imusozi harimo nk’imboga n’ibigori. Byose iyo turebye dusanga byari bihinze kuri hegitari 60.”

- Advertisement -

Kugeza ubu imiryango yasenyewe n’imvura yashakiwe amacumbi harimo abacumbikiwe n’abaturanyi, gusa abo zitasakambutse ku buryo bukabije batangiye kuzisana ku buryo babasha gusubira mu nzu zabo.

Ubuyobozi buvuga ko abadafite ubushobozi bwo kwisanira bazafasha gusanirwa inzu zabo zangijwe n’imvura, ariko ku ikubitiro bakaba bafashijwe kubona aho baba bahengetse umusaya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Ntiyamira Muhire David, yasabye abaturage kurushaho kwitonda muri ibi bihe by’imvura nyinshi, asaba abafite inzu zitaziritse ibisenge  gushaka uburyo babizirika ariko n’abaturage batagizweho ingaruka bakagoboka bagenzi babo.

Yagize ati “Turihanganisha umuryango wabuze uwabo ndetse n’abangirijwe n’ibi biza dusaba abaturanyi kubaba hafi. Hari inama tubagira muri ibi bihe by’imvura harimo kutareka abana ngo bagende bonyine ngo biyambutse imigezi. Ikindi twirinde kugama munsi y’ibiti twirinda ko hari uwakubitwa n’inkuba. Nubwo tutahamya ko inzu zangiritse ari izitari ziziritse, ariko abantu barebe niba inzu zabo ziziritse ibisenge mu buryo bunoze twirinda ko ibyabaye byakongera.”

Iyi mvura yangije imyaka n’inzu z’abaturage mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara ndetse igatwara n’ubuzima bw’umuntu, yibasiye cyane Utugari twa Shyanda na Zivu. Gusa n’ahandi muri uyu Murenge yabagizeho ingaruka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW