Mozambique yashimye ibyagezweho n’ingabo z’u Rwanda mu guhashya iterwabwoba i Cabo Delgado

Abakuriye inzego z’umutekano mu Rwanda bakiriye itsinda ry’iza Mozambique bagirana ibiganiro byarebye aho urugendo rw’ingabo z’u Rwanda mu guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado rugeze, impande zombi zemeranywa gukomeza ubufatanye mu kugarura amahoro mu gace kari karigaruriwe n’inyeshyamba ariko umuhate w’ingabo z’u Rwanda ushimwa.

Abayobozi bakuru b’ingabo na polisi mu Rwanda na Mozambique bagiranye ibiganiro

Kuri iki Cyumweru, tariki 9 Mutarama 2022, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru nibwo inzego z’umutekano  z’u Rwanda na Mozambique bagiranye ibiganiro byibanze ku kureba ibimaze kugerwaho mu mezi atandatu ashize ingabo z’u Rwanda na polisi bagiye guhashya imitwe y’iterabwoba Cabo Delgado.

Ibi biganiro bibaye mu gihe ibyo ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bamaze kugeraho mu ntara ya Cabo Delgado byivugira, aho inyeshyamba zakuwe mu birindiro byazo, kuri ubu abaturage bari barahunze bakaba bari gufashwa kugaruka mu byabo no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yavuze ko ari iby’agaciro kuba bakiriye inzego z’umutekano za Mozambique mu gihe hari byinshi bimaze kugerwaho mu rugamba rwo guhashya ibyihebe ndetse bakarebera hamwe icyakorwa kugirango bakomeze kugera kuri byinshi.

Ati “Ni iby’agaciro kuba twongeye kubakirira muri iki cyumba, aho nanone twabakiriye mu mezi nk’aya umwaka ushize twicaye tugategurira urugamba rwo guhashya iriya mitwe, none tukaba twishimiye kuba ariho twicaye tuvuga ko twageze kuri byinshi muri uru rugamba ndetse tukaganira ku byo twakomeza gufatanya. Hari byinshi tumaze kugeraho kubera ubufatanye. Uyu munsi ni andi mahirwe yo kureba ibyo twagezeho n’ibyo duteganya  gukora byinshi.”

Agaruka ku cyabazanye mu Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Admiral Joaquim Mangrasse, yavuze ko ari ukuganira ku ntambwe imaze guterwa n’ingabo z’u Rwanda mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado, avuga kandi ko bifuza kugaragaza ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda bigendanye n’uburyo abaturage bakomeje kugaruka mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Impamvu y’uruzinduko rwacu mu Rwanda ni ukuganira ku ntambwe imaze guterwa mu guhashya  imitwe y’iterabwoba muri  Cabo Delgado, twaganiriye ku byakozwe n’ibitegerejwe mu gihe kiri imbere. Turifuza kandi kugaragaza ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda mu guhashya iterabwoba mu gihugu cyacu ku buryo ibi bigaragarira mu buryo abaturage bacu batangiye kwiyubaka ndetse n’uburyo ubuzima buri gusubira mu buryo.”

Ibi biganiro byarimo abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano ku mpande zombi

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado intambwe zigezeho ari ugufasha ingabo za Mozambique kubaka inzego z’umutekano zikomeye, aho ibi biri no mubyagarutsweho mu biganiro bagiranye.

Ati “Ubu tugeze ku gufatanya nabo kubaka inzego z’umutekano, biri mu byo twaganiriye kugirango turebe uburyo dutangire iki gikorwa  kugirango twubake inzego zabo z’umutekano, maze nidufata icyemezo mu myaka iri imbere bazabe bafite ubushobozi bwo kurwana n’iki kibazo ku giti cyabo.”

- Advertisement -

Ibi byo kubakira ubushobozi inzego z’umutekano za Mozambique byanashimangiwe kandi n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

Ati “Muri rusange ibyo bavuze ni ibijyanye n’ibyagezweho muri aya mezi atandatu ashize, ariko no gukomeza kubakiraho ubufatanye bugamije kugirango icyajyanye abapolisi kizagerweho, aribyo kuzafasha mu kurwanya iterabwoba, kugarura ituze ndetse no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano.”

Ibi biganiro byahuje impande zombi mu nzego z’umutekano ku Rwanda na Mozambique, byari byanitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Polisi aho byarimo umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ndetse n’umukuru wa Polisi ya Mozambique, Bernardo Rafael.

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu majyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021, aho bamazeyo amezi atandatu, intego nyamukuru muri kariya gace kwari uguhashya imitwe y’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

Magingo aya inyeshyamba zamaze kuba zikurwa mu birindiro byazo, ubu ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bakaba bari mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abaturage bari barahunze kubera intambara zari muri iyi ntara.

U Rwanda kuri ubu rufite ingabo n’abapolisi muri Mozambique barenga 2000, aho zagiyeyo nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ku busabe bw’iki gihugu.

Cabo Delgado yari yarabaye indiri y’ibikorwa bihungabanya umutekano bituruka ku mutwe w’iterabwoba Jamaat Ansar al-Sunnah watumye ibihumbi by’abaturage bava mu byabo. Gusa aho ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bahagereye uduce two mu turere twa Palma na Mocimboa da Praia twari twarigaruriwe n’inyeshyamba twarabohowe.

Abagaba bakuru b’ingabo za Mozambique n’u Rwanda mu biganiro ku ntambwe yo gushya ibyihebe Cabo Delgado

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW