Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro(Kiyumba TVET School) Perezida Paul Kagame yahaye abaturage riteganya kwakira abanyeshuri barenga 700.
Iri Shuri riherereye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi waryo Ingabire Domitille avuga ko mu gihembwe kimwe rimaze ritangiye, rifite abarenga 100 baryigamo.
Ingabire akavuga ko ubushobozi rifite rizakira abanyeshuri barenga 700 mu mwaka w’amashuri utaha.
Yagize ati ‘‘Twatangizanyije amashami 3 kuri 6 tugomba tuba dufite.”
Uyu Muyobozi w’ikigo avuga ko bamaze kubona ibikoresho byose bisabwa bahawe n’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda ( Rwanda Polytechnic).
Yavuze ko inzego zifite amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu nshingano zimaze kubasura inshuro nyinshi kugira ngo barebe uko hakongerwa andi mashami asigaye.
Cyakora avuga ko amatara azengurutse ikigo batayacana, bitewe n’amafaranga bishyura ku kwezi.
Ati ”Iyo tuyacanye mu isaha imwe twishyura ibihumbi 10, ubu twahisemo kuyazimya ducana asanzwe.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko hari ibiganiro batangiye gukorana n’Ubuyobozi bukuru bw’amashuri y’imyuga kugira ngo ubushobozi ikigo gifite bugikoreshe uko bungana.
- Advertisement -
Ati ”Ejo dufitanye inama nabo ndumva n’iki kibazo kizaganirwaho.”
Mugabo yanavuze ko mu mashami bateganya kongeramo, bazashyiramo ishami rifite umwihariko.
Ku bijyanye n’ikibazo cy’umuriro wagombaga gucanira ishuri urizengurutse, avuga ko ayo matara bazayasimbuza akomoka ku mirasire y’izuba kuko ariyo ahendutse.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818