Minisiteri y’Ubuzima yahaye ibitaro bya Kabgayi Abaganga 5 b’inzobere biyongera ku bandi 8 ibi bitaro bisanganywe.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko mu baganga 5 bahawe harimo ushinzwe kubaga amagufwa, ushinzwe kuvura indwara zo mu muhogo, amazuru, akanwa, amatwi n’amaso n’ushinzwe kuvura indwara z’umubiri.
Muvunyi yavuze ko mu bandi baganga b’inzobere bahawe hiyongeraho ushinzwe kuvura indwara rusange n’abandi baganga 2 bashinzwe gutera ikinya.
Cyakora akavuga ko ibikoresho muganga ushinzwe kuvura indwara zo mu muhogo, amazuru, akanwa, amatwi n’amaso bidahagije ko hakenewe ibindi byiyongera ku byo basanganywe.
Yagize ati: ”Ikintu cyiza twishimira ni abaganga b’inzobere twahawe, ibikoresho bibura Minisiteri izabitanga.”
Muvunyi avuga kandi ko hari ishami ryita ku ndembe bazashyira mu nyubako nshya iri hafi kuzura.
Yavuze ko mu bikoresho bibura bya serivisi ishinzwe kubaga amagufwa, gusa basanze hakenewe miliyoni 300Frw, akavuga ko nubwo nta barura bari bakora ry’ibikoresho bindi babura, ariko bizakenera ingengo y’imali itubutse kuko ibikoresho byo kwa Muganga bihenda kurusha inyubako ubwayo.
Gusa akavuga ko hari ibyo Minisiteri y’Ubuzima iherutse kubaha, birimo imashini zimesa, izumutsa n’imashini zifasha mu gutanga ikinya, n’uruganda rutunganya umwuka abarwayi bakenera (Oxygène).
Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko bakira ku munsi abarwayi barenga 300, bukavuga ko bahawe ibikoresho byaborohera gutanga serivisi nziza.
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE .RW/Muhanga.