Muhanga: Umwana w’imyaka 9 yaguye mu kizenga cy’amazi arapfa

Umwana w’imyaka icyenda y’amavuko wigaga mu mwaka wa Kabiri ku Urwunge rw’Amashuri rwa Cukiro mu Murenge wa Nyarusange yaguye mu kizenga cy’amazi cya kompanyi icukura amabuye y’agaciro ahasiga ubuzima.

Ibiro by’Akarere ka Muhanga.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo uyu mwana witwa Irikumwenatwe Elie yaheze mu kizenga gifata amazi cya kompanyi ya SOREMI Intego Ltd icukura amabuye y’agaciro mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga.

Uyu mwana na bagenzi be, ababyeyi babatumye amazi ku ivomo riri hafi y’iki kizenga cyacukuwe ngo kijye gifata amazi bayunguruza amabuye y’agaciro, ubwo bageraga kuri iki kizenga bagiye kogamo maze nyuma uyu mwana aza gusubiramo aribwo yahezemo.

Twagirimana Fulgence na Mukandorero Grace ababyeyi ba Irikumwenatwe Elie, bigeze mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba babonye ko umwana wabo yatinze ariko bageze ku iriba baramubura nibwo batangiye gushakira mu baturanyi ari naho umwana mugenzi we bari bajyanye gushaka amazi yabwiwe amakuru y’uko yaheze mu kizenga cy’amazi.

Aganira n’UMUSEKE, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gitega, Mukamudenge Pruquelia, yavuze ko bakimara kumenya aya makuru batangiye gushakisha uyu mwana bagomorora iki kizenga ariko ijoro ryose ryacyeye batarabasha kumukuramo, gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Mutarama 2022, ahagana saa mbili nibwo bari bamaze kubona uyu mwana yamaze gushiramo umwuka.

Ati “Nka saa kumi n’ebyiri zirenga nibwo twabimenye natwe kuko ababyeyi bari babuze umwana kandi bamutumye kuvoma, bashakishije mu ngo noneho umwe mu bana bari bajyanye kuvoma niwe watanze amakuru ko bagiye koga mu kizenga ariko ko kaza gusubiramo gaheramo. Kubera ubwana ko ubanza katinye kuko akigwamo ntabwo baje ngo butabaze.”

Yakomeje agira ati “Twaraye ijoro ryose dushakisha imvura na yo itubana nyinshi, ariko muri iki gitondo nibwo tumukuyemo yapfuye. Iki kizenga ni kinini kuko bazanye n’imashini iracyongera, wumve ko twaraye tukigomorora n’amasuka n’ibitiyo ariko bikanga kugeza ubwo abazi koga ariko babashije kudufasha akavanwamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yabwiye UMUSEKE ko bagitegereje RIB na Polisi ngo bafate umwanzuro.

Gusa avuga ko bagiye gukorana na SOREMI Intego Ltd bakongera uburinzi kuri iki kizenga ndetse bakanakizitira hirindwa impanuka nk’izi.

- Advertisement -

Ati “Twe tugiye kureba uko hakongerwa uburinzi niba yagiraga batatu cyangwa bangahe bongerwe ku buryo bacunga aho SOREMI ikorera, ikindi nuko ari ngombwa ko kigiye kuzitirwa ariko kikanagira uburinzi buhagije.”

Ruzindana Fiacre, yongeye gusaba abaturage kujya bigisha abana ndetse ubwabo nabo bakareka kwegera ahakorerwa ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko haba impanuka zitandukanye.

Ibi bijyana no kubuza abana kureka umuco wo kujya koga mu bizenga nk’ibi kimwe n’abana bagaragara boga mu migezi nka Nyabarongo.

Iki kizenga cyacukuwe n’iyi kompamyi ya SOREMI Intego Ltd icukura amabuye y’agaciro, abaturage bavuga ko ari kinini cyane ku buryo bafite impungenge ko impanuka nk’iyi yazongera kubaho kuko cyegereye iriba bavoma kandi kikaba kitanazitiye abana bakaba babasha kujyamo boga.

Cyacukuwe mu rwego rwo gufata amazi baba bakoresheje bayungurura amabuye bacukura mu rwego rwo kuyakumira ko yajya mu mugezi wa Nyabarongo, gusa ni ubwa mbere impanuka n’iyi ibayeho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW