Perezida Museveni yatangije icyiciro cya kabiri cy’urugamba cy’ingabo ze muri Congo

Ku Cyumweru Perezida Yoweri Museveni yagiranye inama n’itsinda ryavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, riyobowe na Minisitiri w’Ingabo, mu biganiro bagiranye nibwo Museveni yatangaje icyiciro cya kabiri cy’urugamba rwo kurwanya ibyihebe bya Allied Democratic Forces (ADF) bikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Museveni ubwo yakiraga intumwa ziturutse muri DRCongo ku Cyumweru

Ibiganiro byahuje Perezida Museveni n’intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo wa DRCongo, Dr. Gilbert Kabanda Kurhenga byabereye ahitwa State Lodge Nakasero.

Perezida Museveni yagize ati “Tugomba gukorana kugira ngo turangize ikibazo. Kiriya cyari icyiciro cya mbere. Biroroshye gutsinda iyi mitwe (avuga inyeshyamba za ADF).”

Igisirikare cya Uganda, UPDF gifatanyije n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zimaze iminsi mu rugamba rwo guhangana n’inyeshyamba za ADF zivuga ko zigendera ku mahame ya Islam, urugamba rwatangiye tariki 30 Ugushyingo, 2022.

Muri ibi bikorwa ingabo za Uganda n’iza Congo zabashije gufata ibirindiro bya ADF bizwi nka  Yua Camp ndetse zimenesha izo nyeshyamba zihungira mu mashyamba ya Congo.

 

Museveni yavuze uburyo bushya bwo kurwana n’iterabwoba

Perezida wa Uganda yasabye Leta ya Congo kongera abashinzwe umutekano mu duce ingabo ze n’iza Congo zagiye zirukanamo inyeshyamba kugira ngo bakumire ibikorwa by’iterabwoba.

Ati “Uko tugenda tubibona, iyo ibyihebe bineshejwe, bikabona ko ubirusha ingufu, nib wo noneho bihinduka ibyihebe nyabyo. Bicamo amatsinda mato bakajya batera ibitero ku baturage.”

- Advertisement -

Kubera iyo mpamvu Perezida Museveni avuga ko hari ingamba 5 zafashwe zirimo gukoresha abasirikare, gushyiraho abantu bashinzwe umutekano mu baturage ubwabo muri buri gace, gukoresha ibitero by’indege, kurasa n’intwaro zikomeye ndetse no gukoresha umutwe w’abasirikare badasanzwe.

Museveni yasobanuye ko abaturage bashinzwe umutekano bazafasha gukumira ibikorwa by’ibyihebe ku baturage.

Yagize ati “Niyo mpamvu twashyizeho ingufu za gatatu. Aba babita abashinzwe umutekano mu baturage aho ari ho hose hari ibyago byo guterwa. Kandi ntibagomba kuba ari benshi. Igihe hari abanda bantu baje kwica bagenzi babo b’abaturage, bazaba bahari bashinzwe kubikumira.”

Uganda na DR.Congo byiyemeje gufatanya kongera ubuhahirane harimo gukora ibikorwa byo kubaka umuhanda wa Kasindi – Beni – Butembo – Bunagana.

Minisitiri w’Ingabo wa DRCongo, Dr. Gilbert Kabanda ni we wari uyoboye intumwa zahuye na Perezida Yoweri Museveni zivuye muri DR.Congo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@ Perezida Museveni Twitter

UMUSEKE.RW