Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kumvikana n’umutoza mushya ugomba gutoza iyi kipe, akaba ategerejwe mu Rwanda mu minsi mike.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko bwabonye umutoza mushya

Kuva tariki ya 7 Ukuboza 2021 yahagarika umutoza mukuru, Masudi Djuma akaza no kwirukanwa, Rayon Sports iri mu maboko y’umutoza wungirije, Lomami Marcel.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko iyi kipe yamaze kubona umutoza mushya ndetse ko mu minsi ya vuba aba yageze mu Rwanda, imikino yo kwishyura izatangira yaramaze kumenyerana n’ikipe.

Ati “Umutoza mukuru habaye impamvu zituma dutandukana, yari imaze iminsi ifitwe n’umutoza wungirije, twagiye tugira ibihe byiza n’ibihe bitari byiza ariko ikipe ikeneye umutoza mukuru, ntabwo rero twicaye nk’uko abakunzi bacu babidusaba.”

Yakomeje agira ati “Umutoza twamaze kuganira, hasigaye kuba yaza mu Rwanda, icyo twizeza abakunzi ba Rayon Sports ni uko tuzajya gutangira imikino yo kwishyura tariki ya 12 Gashyantare 2022 yarahageze yaramaze kumenyerana n’ikipe, araza vuba.”

Ntabwo yigeze atangaza izina ry’umutoza uzahabwa iyi kipe, gusa mu minsi yashize byavuzwe ko bari mu biganiro n’umubiligi watoje ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, Patrick Aussems.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW