U Rwanda n’u Burundi abakuru b’ibihugu nabo bafite inyota yo guhura bakaganira – Dr Ismael Buchanan

Imyaka ibaye hafi irindwi umubano w’u Rwanda n’Uburundi ujemo agatotsi  katijwe umurindi n’igeragezwa ry’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza wari ku buyobozi nubwo byaburijwemo, ni mu gihe kandi u Rwanda rwashinjaga iki gihugu guha inzira no gucumbikira imwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano warwo.

Impuguke muri Politike Mpuzamahanga Dr Ismael Buchanan asanga igih kiri mu mubano w’u Burtundi n’u Rwanda kiri kweyuka

Nyuma y’uko Perezida Nkurunziza yitabye Imana, ubuyobozi bukajya mu maboko ya Evariste Ndayishimiye, ibintu ntibyigeze bigaruka mu buryo kuko imipaka yakomeje gufungwa ndetse imigenderanire ikagenda biguru ntege.

Ntawakibagirwa gukozanyaho hagati y’ingabo z’u Rwanda n’u Burundi zakozanyijeho muri Gicurasi 2020, nyuma y’uko abarobyi b’abarundi binjiye mu mazi y’u Rwanda, iyi mirwano yaguyemo umusirikare w’u Burundi.

Gusa impuguke muri politike mpuzamahanga kandi zikurikiranira hafi umubano w’ibi bihugu zisanga hari intambwe iri guterwa mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ibi bigashingirwa no ku bayobozi bakuru mu bihugu byombi bagenderanira, urugero rwa hafi ni ku wa 10 Mutarama 2022 ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu biro bye Village Urugwiro yakiraga intumwa za mugenzi we w’u Burundi zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko, umuco na siporo mu Burundi Amb. Ezéchiel Nibigira.

Uretse izi ntumwa kandi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yabonanye na mugenzi we w’u Burundi Amb. Albert Shingiro baganiraga i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntawakibagirwa kandi ko ubwo u Burundi bwizihizaga umunsi w’ubwigenge Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edourd Ngirente yitabiriye uyu muhango ajyanye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu Ukwakira 2020 Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda no mu Burundi bahuriye kandi ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera hari ku busabe bw’u Burundi, mu byo bemeranyijwe harimo gukora ibishoboka byose bakazahura umubano.

Mu gushaka kumenya byinshi ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, UMUSEKE wegereye impuguke muri politike mpuzamahanga agakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi, Dr Ismael Buchanan, maze atanga ishusho ku bubanyi n’amahanga bw’ibihugu bituranyi.

Maze ahamya ko bigendanye n’ubushake n’umuhate w’ibihugu byombi cyane cyane abakuru b’ibihugu bifuza ubuhahiranire hagati y’ibihugu byombi umubano urimo ujya mu buryo.

Ati “Ntabwo ari ibintu umuntu yashidikanyaho kuko abakuru b’ibihugu nibo bagaba bakuru b’Ikirenga bari hejuru mu nzego zose, kuba Minisitiri Ushinzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yakirwa na Perezida Kagame azanye ubutumwa bwa Ndayshimiye birerekana ko mu gihe gito abakuru b’ibihugu bahura. Igihe kimaze kuba kinini ntawugera mu gihugu cy’undi, Perezida Kagame ari mu mwiherero w’abayobozi yagaragaje ko ibintu biri kujya mu buryo ku buryo igihu kiriho cyakeyuka. Inyota nabo barayifite yo guhura bakaganira kuko amahoro akenewe muri aka karere kandi bashishikajwe no kwimakaza umutekano.”

- Advertisement -

 Mbere ya 2015 u Rwanda n’u Burundi bari babanye nk’abavandimwe.

 Mu mboni za Dr Isamael Buchanan, avuga ko ibihugu byombi byamye ari nk’igihugu kimwe Rwanda-Urundi, gusa ubwigenge bwatumye habaho Repubulika ebyiri ariko bose bamye babanye nk’abavandimwe kuko n’indimi bakoresha zidahabanye cyane.

Ashingira kandi ku buryo na nyuma y’uko ibihugu byose bibonye ubwigenge umubano wakomeje kuba mu nzira nziza kuko baturage ku mpande zombie bagenderaniraga.

Agira ati “Kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri usanga abanyarwanda barabanaga n’abarundi nk’abavandimwe nubwo indimi zijya kubusana ariko ntaho zitaniye cyane. Hari abarundi bahungiraga mu Rwanda n’abanyarwanda bakajyayo mu gihe politike yabaga itameze neza. Uburyo bari babanye neza ubibonera ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga yari kumwe na Perezida Ntaryamira w’u Burundi, haba leta ya Kayibanda na Habyarimana bari babanye neza n’abayoboye u Burundi nka Buyoya, Bagaza.”

Ubwo Perezida w’u Burundi Ndadaye yicwaga ibibazo byavutse byatumye hari bamwe mu Barundi baza mu Rwanda kandi bakirwa neza.

Gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, igihugu cyari mu bihe bikomeye byo kwiyubaka, gusa ubuhahirane n’ubutwererane ku bihugu byombi ntakibazo bwari bufite kuko hari byinshi ibihugu byahuriragamo.

Ismael Buchanan abigarukaho agira ati “Ari u Rwanda n’u Burundi bose bari bafite ambasade mu baturanyi n’ubu zirahari, binjiriye mu gihe kimwe mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bari kumwe kandi mu muryango w’ibiyaga bigari. Ibyo byose byerekana ko hari inyungu zasangirwa n’impande zombi.”

Byagenze bite ngo ibihugu birebane ay’ingwe umubano uzemo igihu?

 Mu 2015 mu Burundi habaye igeragezwa rya Cout d’Etat yaburijwemo ubwo abasirikare  bari barangajwe imbere na Gen Niyombare Godefroid washakaga guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, nyuma y’uko ipfubye bamwe mu Barundi bahungiye mu Rwanda ndetse bamwe bahanyura nk’abahunga.

Ibi bimaze kuba ubuyobozi bw’u Burundi burangajwe imbere na Perezida Pierre Nkurunziza bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’uku gushaka guhirika ubutegetsi, gusa u Rwanda narwo rwagaragazako hari imwe mu mitwe igambiriye guhungabanya umutekano warwo icumbikirwa mu Burundi ndetse ikifashisha ubutaka bw’iki gihugu mu kugaba ibitero mu Rwanda, aha ingero zirahari aho hari abagabaga ibitero muri Pariki ya Nyungwe.

Ismael Buchanan, asanga ibyo u Rwanda rwakoze rwakira impunzi byaranyuze mu mategeko mpuzamahanga bityo ntakosa ryakozwe.

Agira ati “Nkurunziza akimara gufata ubutegetsi hari imitwe yagiye ivuka bigera aho umunyarwanda yafatwaga nk’umwanzi mu Burundi. Tugarutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi hari bamwe mu bakoze amahano mu Rwanda bahungira mu Burundi maze bakisuganya bagatera u Rwanda maze bagateza umutekano muke mu gihugu.”

“Nyuma y’ibyabaye mu 2015 mu Burundi hari bamwe mu mpunzi z’abarundi bakiriwe mu Rwanda, hari kandi n’abasirikare basabaga ubuhungiro maze u Rwanda rubikora mu mategeko mpuzamahanga, muri ibyo byose u Rwanda rwagaragazaga ko nta muntu wava mu Rwanda ngo atere u Burundi gusa habayeho urwikekwe. Wagiye ubona abarundi bafatirwa ku butaka bw’u Rwanda ariko nta munyarwanda wigeze afatirwa mu Burundi ngo bagaragaze ko yari agiyeyo guhungabanya umutekano ashyigikiwe n’u Rwanda nyamara imitwe imwe n’imwe yavaga za Congo yacaga mu Burundi igafatirwa mu Rwanda nko muri Nyungwe.”

Ismael Buchanan asanga ubuyobozi bwa Pierre Nkurunziza bwarakoresheje amagambo yatizaga umurindi kujya hafi ku mubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Byageze aho guverinoma igira uruhare mu rwango rwo kwanga abanyarwanda, byageze aho imipaka usanga abarundi binjira mu Rwanda ariko kujya mu Burundi byari ikibazo ukagenda wikandagira kugeza aho u Rwanda rwaburiye abanyarwanda kwirinda kujya hakurya. Ibyo byose biri mu byatije umurindi agatotsi, tutaretse n’udutero shuma twavaga mu Burundi tuza mu Rwanda, muri make Nkurunziza ntiyabaniye neza abanyarwanda.”

Ba Guverineri b’u Rwanda n’u Burundi bagiye bahutra bagirana i biganiro byo kunoza umubano

 Ubuyobozi bwa Perezida Ndayishimiye ikimenyetso cy’impinduka mu kweyura igihu mu mubano

 Muri Kamena 2020 uwari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yitabye Imana gusa icyo gihe amatora yari arimbanyije hashakwa uzamusimbura, maze Evariste Ndayishimiye yegukana intebe y’umukuru w’igihugu.

Mu ntangiro ntabwo Ndayishimiye yigeze agaragaza ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ariko ikizere cyaje gututumba, impuguke zigahamya ko yabonye ko abanyarwanda bifuza amahoro kandi ibihugu byombi bikeneranye.

Dr Ismael Buchanan arasobanura ubushake bwagaragajwe n’u Rwanda.

Agira ati “Habayeho guhanahana infungwa, abarobyi barengaga imbibe mu biyaga bigabanya ibihugu byombi bashyikirizwaga u Burundi ibyo bikerekana ko kumvikana byari bitangiye. Twibuke Minsitiri Biruta yahuye namugenzi we ku mupaka, ba Guverineri ku bihugu byombi barahuye baraganira, ndibuka uburundi buzana inzoga mu Rwanda bagasangira. Kuba baremereye Minsitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente akajyanya ubutumwa bwa Perezida Kagame byakiriwe neza n’abarundi. Vuba aha Minisitiri ushinzwe umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Ezéchiel Nibigira n’intumwa bari kumwe bakiriwe na Perezida Kagame.”

Nyuma y’izi ntumwa ahamya ko ari ikimenyetso kiza cy’uko Abarundi bifuza amahoro, ibintu ahamya ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bukenewe kuko hari ibicuruzwa binyura mu Rwanda bijya mu Burundi.

Ibi kandi bishimangirwa n’imbwirwaruhame za Perezida Ndayishimiye Evariste zitaburamo u Rwanda aho arusabira amahoro, ibi byagaragaye mu masengesho makuru asoza umwaka wa 2021 aho yasengeye u Rwanda akarusabira umugisha ndetse asaba Imana ko yabaha abaturanyi beza.

Perezida w’U Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gusengera u Rwanda arusabira umugisha
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’u Burundi riyobowe na Amb. Ezéchiel Nibigira

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW