Umujyi wa Kigali wegukanye igihembo cya miliyoni y’amadorari muri Global Mayors Challenge

Umujyi wa Kigali watoranyijwe mu mijyi 15 hirya no hino ku isi yegukanye igihembo cya miliyoni imwe y’amadorari  mu marushanwa ya Global Mayors Challenge ategurwa na Bloomberg Philanthropies.

Umujyi wa Kigali wegukanye igihembo cya miliyoni y’amadorari muri Global Mayors Challenge

Iyi mijyi 15 yahize indi yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Mutarama 2022, aho hahembwe Imijyi yagaragaje imishinga igamije kugabanya ubushomeri, guteza imbere ubuzima, kubungabunga ibidukikije n’ibindi bigamije guteza imbere imibereho y’abayituye.

Ni irushanwa ryari rigamije kugaragaza udushya imijyi yahanga mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Imijyi yatsindiye iki gihembo cya miliyoni imwe y’amadorari izajya inahabwa ikipe iyifasha ikanatanga inama mu gushyira mu bikorwa umushinga batanze.

Umujyi wa Kigali ukaba wegukanye iki gihembo nyuma yo kugaragaza umushinga uri mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije, aho wagaragaje umushinga wo gufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza, aho hazubakwa ibigega mu binini mu butaka bikazajya bifata amazi y’imvura akazajya atunganywa abaturage bakayakoresha ku buntu.

Ni mu gihe kandi abaturage bazashyirirwaho ibimoteri bigezweho ku buryo imyanda mu gihe yuzuye abashinzwe kuyitwara bazajya babimenya bakaza kubitwara.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, nyuma y’uko begukanye iki gihembo yavuze ko ari iby’agaciro kuba Kigali yatoranyijwe  mu mijyi 15. Ndetse igitekerezo cyo gufata amazi mu bice bifite imiturire itari myiza kikaba  kiri mu bitekerezo byatsinze muri Global Mayors Challenge.s

Umuyobozi wa Bloomberg Philanthropies, Michael R. Bloomberg, yavuze ko  iyi mijyi yatsinze yagaragaje imishinga ishoboka igamije kuzamura imibereho y’abayituye.

Yagize ati “Iyi mijyi 15 yatsinze yagaragaje imishinga ishoboka igamijwe guteza imbere ubuzima, kugabanya ubushomeri, guteza imbere abagore n’ibindi. Ifite uburyo bwo kuzamura imibereho y’amamiliyoni y’abayituye ndetse n’ibisubizo byaba urugero ku yindi mijyi ku isi.”

- Advertisement -

Aya marushanwa akaba yari yaritabiriwe n’imijyi 631 yaturutse mu bihugu 99 hirya no hino ku isi. Naho imijyi yahize indi ikaba yatoranyijwe mu bihugu 13 byo ku migabane itandukanye aho yose hamwe uko ari 15 yatsinze ituwe n’abaturage barenga miliyoni 30.

Uretse Umujyi wa Kigali, muri Afurika indi mijyi yaje muri 15 yatoranyijwe ni Freetown wo muri Sierra Leone na Kumasi wo muri Ghana.

Uretse iyi kandi harimo imijyi ya Butuan muri Philippines, Rourkela mu Buhinde, Wellington mur New Zealand, Istanbul muri Turkey, Rotterdam mu Buholandi, Vilnius wa Lithuania. Hari kandi umujyi wa Bogota muri Clombia, Amman muri Jordan, Umujyi wa Hermosillo muri Mexico, Paterson muri New Jersey, Phoenix muri leta ya Arizona ndetsena Rochester muri Minnesota.

Ibihembo bya Global Mayors Challenge bya 2021-2022 bitanzwe ku nshuro ya gatanu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW