Uruzinduko rw’amateka, Gen Kainerugaba umwana ugiye guhuza ababyeyi barebanaga ay’ingwe

Birasa n’ibidasanzwe, ubushize yavuze ko uzarwanya Perezida Kagame “azaba arwanya umuryango wanjye”, benshi babivuzeho byinshi bagira ngo ni amashyengo, ubu ntibikiri amagambo umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni mu ndege iriho ibirango bya Uganda yageze i Kigali.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ageze i Kigali

Ubutegetsi bw’u Rwanda ntacyo bwari bwabitangajeho ariko amakuru yo yari yageze mu nkoramutima za bamwe ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu by’umutekano azaza kugirana ibiganiro n’u Rwanda.

Ntiyambaye inyenyeri ku rutugu, gusa yambaye ikoti ryiza ry’Umuyobozi benshi batangiye kubonamo uzafata inkoni y’ubushumba ya Se mu matora ateganyijwe muri 2026, ni ngombwa ko atangira guharura inzira mu baturanyi.

Kuri gahunda y’uruzinduko rwe, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wageze i Kigali arabanza kujya kuri Ambasade y’igihugu cye nyuma bamujyane Kacyiru, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (my uncle), aho aragirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Ibi biganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo, impande zombi zikongera kubana ziseka, nyuma y’imyaka myinshi umubano w’u Rwanda na Uganda ujemo agatotsi.

Ikinyamakuru Chimp Reports cyo muri Uganda, amakuru gifite ni uko muri ibi biganiro u Rwanda na Uganda byongera gushyiraho itsinda riziga neza umuzi w’ibibazo bihari bigakomeza kuganirwaho.

I Gatuna nyuma y’igihe kirekire cyari gishize tariki 21 Gashyantare 2021 Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bongeye guhana ibiganza (Archives)

U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imitwe irurwanya cyane uwa RNC wa Kayumba Nyamwasa wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Runashinja Uganda guhohotera Abanyarwanda inzego z’ubutasi zayo zikabakorera iyicarubuzo abanda bagafungwa kandi barengana.

Kubera iyo mpamvu hagiye gushira imyaka hafi itatu imipaka yo ku butaka y’ibi bihugu byombi ifunzwe, ndetse Abanyarwanda babujijwe kujya kwicwa urwa nabi muri Uganda.

- Advertisement -

Uganda na yo ishinja u Rwanda ngo kuba inzego z’ubutasi zijyayo guhungabanya umutekano.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umuhungu-wa-perezida-museveni-ategerejwe-i-kigali-arahura-na-perezida-kagame.html

Umuhungu wa Museveni asuhuzanya bya gisirikare n’abaje kumwakira
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW