Abakinnyi nabanje kubategura mu mutwe – Salma Mukansanga

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru muri Cameroun haraye hasojwe Igikombe cy’Afurika CAN 2021 aho amateka yanditswe kuri Senegal yatwaye igikombe ku nshuro yayo ya mbere, gusa iki gikombe cyasize andi mateka y’uko bwa mbere umugore w’Umunyarwakazi Mukansanga Radhia Salma abaye umwe rukumbi wabimburiye abari n’abategarugori gusifura imikino ya CAN mu bagabo mu kibuga hagati.

Mukansanga Salma afite intumbero yo gusifura finali y’igikombe cy’Isi cy’abagore kizaba mu 2023 muri Nouvelle-Zelande

Mukansaga Salma mu magambo yavuze ubwo hasozwaga iki gikombe cy’Afurika hagati ya Senegal na Misiri ariko Misiri igataha amara masa, uyu munyarwandakazi yavuze ko mu byamufashije kwitwara neza ubwo yasifuraga mu kibuga hagati umuknoi wa Guinea na Zimbabwe ari ukwigirira icyizere, gusa abakinnyi ku mpande zombi yabanje kubategura mu mutwe abereka ko ibyo kuba umugore ntacyo byica mu mukino.

Tariki 10 Mutarama 2022, nibwo amateka yanditswe, umusifuzikazi agaragara mu mukino wa CAN y’abagabo ni mu mukino wahuzaga Guinea na Malawi aho Guinea yatsindaga igitego 1-0, kuri uyu mukino Mukansanga yari umusifuzi wa Kane.

Uyu munyarwandakazi usigaye mu bitabo by’amateka ya CAN y’abagabo avuga ko abagabo bari kumwe nawe mu mikino yasifuye byamubereye imbaraga ndetse harimo no kwigirira icyizere kuko ibyo yari bukore yari asanzwe abikora mu Rwanda.

Ati “Ikintu cya mbere cyatumye ngabanya igitutu muri njyewe nkumva ko mfite ubushobozi butuma bigenda neza nuko atari ubwa mbere nari mpagaze mu kibuga nsifurira abagabo. Icya kabiri narimfite ubwoba ariko ntabwo nari njyenyine, nari mfite bagenzi banjye duhora turi kumwe bavuga bati uyu mukino turawufatanyije.”

“Bagenzi banjye bari abagabo bavuga bati ibi turabimenyereye, ibyo usanzwe usifura iwanyu wumve ko aribyo uje gusifura, nta mategeko mashya ahari kandi turi kumwe ijana ku ijana. Icya gatatu ni icyizere mba nifitemo mvuga nti uko umukino umeze kose ndatanga ibyo nifitemo kandi twarimo dukoresha VAR bivuze ko aho umuntu yibeshya yari kuhagoboka.”

Mukansanga Salma Radhia avuga ko abakinnyi ku mpande zombi ubwo yarimo asifura mu kibuga hagafi yabanje kubategura mu mutwe abibutsa ko ibyo kuba umugore bitari mu mukino, agashima ko ibyemezo yafataga nk’umusifuzi abakinnyi babyubashye.

Yagize ati “Abakinnyi barambaniye kandi ibyemezo nafataga barabyubashye, uburyo twaganiriye nabanje kubategura mu mutwe mvuga nti ni umukino utarimo iby’umugore tugiye gukina hatsinda umwiza. N’uburyo twaganiraga na nabikoraga byari binyuze mu mucyo, byagaragaraga ko twese twishimye, twiteguye kureba no gusifura umukino. Imyanzuro nafataga nk’uko umugabo abikora nkurikije amategeko uko abivuga kuko nta na kimwe nagombaga guhimba hariya.”

Kuba bwari ubwa mbere umugore yari agiye kugaragara ku mikino wa CAN y’abagabo, ibi byabanje gutera ubwoba Mukansanga kuko bagisohoka mu modoka yari ibajyanye ku kibuga yasanze Camera zimuhanze amaso ari nyinshi akibaza uko biri bugenda na nyuma.

- Advertisement -

Ati “Kwinjira muri sitade byonyine dusohoka mu modoka camera zabaye nyinshi nanjye ubwange niyumvamo icyikango n’ubwoba kuko bashakaga kureba uwo mugore, nanjye nkibaza nti ko zibaye nyinshi umukino utaranatangira mu mukino biraza kugenda gute. Kubera ntari njyenyine byose nabihinduye ko aribyo bimpa imbaraga n’intsinzi kandi bikagenda neza.”

Gusa arishimira umusaruro yakuye mu gusifura imikino ya CAN mu bagabo kuko atewe ishema nibyo yakoze, ibi birajyana no gukomeza imbere aho agiye kwifashisha ubunararibonye yabonye akomeze kuzamura urwego ruzamugeza ku byiza kurushaho aho yifuza kuzasifura igikombe cy’Isi cy’abagore.

Yagize ati “Twitwaye neza kandi njyewe ndashima umusaruro ntewe ishema nawo. Ibyo abantu bambwiye ni byiza. Bavuga ko uko umuntu azamuka arushaho kwitararika akareka kuzamura intugu, ndacyari umusifuzi kandi urwego rwose waba uriho hari ibyo wakora bikakuvana hejuru ukamanuka hasi. Intumbero yanjye ni igikombe cy’Isi cy’abagore, nagiye mu Bufaransa nk’umusifuzi wa kane ngezeyo mba mu kibuga hagati ariko ubu nshaka kugenda ndi umusifuzi.”

Mukansanga kwitwara neza yabifashijwemo no kwigirira icyizere no gutegura mu mutwe abakinnyi

Mukansanga Salma w’imyaka 33 mu mateka y’Igikombe cy’Afurika mu bagabo CAN azahora azirikanwa  nk’umugore wa mbere wagaragaye muri iki gikombe, ari we wa mbere wasifuriye abagabo mu kibuga hagati.

Mu mwaka wa 2007, Mukansanga yatangiye gusifura nk’umusifuzi wemewe na Ferwafa mu Rwanda. Mu 2012, nibwo Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu barimo na Mukansanga Salma n’undi umwe bari abasifuzi bo hagati.

Kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga yasifuye, byatumye Mukansanga agirirwa icyizere cyo gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

Mu 2018 yasifuye mu gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyaberaga muri Urugway, aha harimo umukino wa ¼ yasifuye wahuje U Budage na Canada.

Mu 2019, Mukansanga Salma yasifuye igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa aho yagiye ari umusifuzi wa kane nubwo yasifuye mu kibuga hagati, yahavuye yerekeza mu Misiri gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo batarengeje imyaka 23 cyabaye mu Ugushyingo.

Mu 2021 yanditse amateka yokuba umunyarwandakazi wa mbere usifuye imikino ya Olempike aho yahereye ku mukino wahuye U Bwongereza na Chili, ni imikino yaberaga Tokyo mu Buyapani.

Igikombe cy’Afurika cya 2021 gisize Mukansanga Salma abaye umugore wa mbere ugisifuye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW