Cabo Delgado: Ibyihebe byari byarigize ndanze, ubu aho byumvise RDF amaguru biyabangira ingata

Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique ikaba imwe mu zari zarayogojwe n’inyeshyamba za Islamic State kuva mu 2017, aho zari zarigaruriye uduce nka Mocimboa De Praia, Afungi, Palma n’ahandi byatumye abaturage barenga 3000 basiga ubuzima mu bugizi bwa nabi n’intambara, abandi barenga ibihumbi 800 bava mu byabo.

Perezida Kagame yemeza ko mu Ntara ya Cabo Delgado umutekano wagarutse ku kigereranyo cya 85%

Muri Nyakanga 2021, ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique, u Rwanda rwohereje Ingabo zarwo n’Abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado guhangana n’inyeshyamba zari zarahayogoje.

Umusaruro w’Ingabo z’u Rwanda na Polisi umaze kugera ku rwego rushimishije, ku wa 8 Gashyantare 2002, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yagarukaga ku Ngabo za RDF muri Mozambique, yavuze ko mu byazijyane muri iki gihugu umusaruro umaze kuboneka ku kigero cya 85%.

Yagize ati “Igice kini cya Cabo Delgado ubu cyabonye umutekano, ingabo z’igihugu n’Abapolisi bakoranye n’abaturage n’ingabo za Mozambique kugira ngo dukemure icyo kibazo, navuga ko nka 85% cyarakemutse, 15% ni uduce duto tw’abo bantu bahunze bajya mu duce duto batarimo, ubu barabakurikirana naho kugira ngo bahasukure.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bafashwe hano mu Rwanda bakora ibikorwa by’iterabwoba bakorana n’umutwe wa ADF uvuga ko urwanya Uganda, ariko ukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo bavugaga ko bazahorera benewabo birukanywe muri Mozambique kubera ko bahuje imyemerere ya Islam.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko ingabo ziri muri Mozambique zishobora gutindayo kuko hari ibindi bizakorwa nko kubaka ubushobozi bw’ingabo za kiriya gihugu kugira ngo zibashe kurushaho kwicungira umutekano.

African News kivuga  inyeshyamba naho zagiye zihungira nyuma yo gukurwa n’ingabo z’u Rwanda mu birindiro zari zarigaruriye kuva mu 2017, kuri ubu aho zumvise ko izi ngabo zahakandagiye zihashya umwanzi, inyeshyamba amaguru ziyabangira ingata kuko zasanze RDF atari abo kwisukira.

Mu kwezi gushize kwa Mutarama, Ingabo z’u Rwanda zemereye Abanyamakuru kuganiriza bamwe mu nyeshyamba zafashwe, maze umwe muri bo Yusuf Mohamed, ahamya ko kuri ubu izi nyeshyamba zitagitinyuka guhangana n’ingabo z’u Rwanda kuko bazitinya cyane.

Yusuf Mohamed yavuze ko ingabo za RDF zitaragera Cabo Delgado batatinyaga na busa ingabo za Mozambique, ariko kuva ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi bagera muri iyi Ntara batangiye gutakaza ibice bimwe bari barigaruriye ndetse batangira no gucika intege aho kuri ubu ahamya ko batsinzwe ku buryo bugaragara.

- Advertisement -

Aho yari ari ku cyicaro cy’igisirikare cy’u Rwanda Cabo Delgado, yavuze ko aho bumvise havugira isasu ry’ingabo z’u Rwanda bakizwa n’amaguru.

Yagize ati “Ubu ni uguhita biruka iyo hari aho bumvise isasu ry’ingabo z’u Rwanda. Ba comanda bacu ntibatinyuka kutubwira ngo twatake.”

Mu ntara ya Cabo Delgado hamaze kugera ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda barenga 2000, gusa ku ikubitiro hari hajyanyweyo abagera ku 1000. Ibyihebe byafashwe mpiri n’ingabo z’u Rwanda bibanza gufungirwa aho bakambitse nyuma hakabaho kubashyikiriza ubuyobozi bwa Mozambique.

Cabo Delgado hari ingabo z’amahanga zirimo Ingabo z’u Rwanda RDF ndetse n’ingabo za SADC, hari ingabo zirenga ibihumbi bitatu zagiye gutanga umusanzu wo guhashya inyeshyamba ziyita Al-Shabab zifite aho zihuriye n’umutwe uzwi ku Isi wa Islamic State.

Bamwe mu bayoboye inyeshyamba zayogoje  Cabo Delgado biganjemo Abanya-Tanzania gusa harimo n’Abarabu n’abanyagihugu ba Mozambique.

Kuva mu 2017 izi nyeshyamba zakaduka, abaturage bagera ku 3,700 bamaze kuhasiga ubizima ndetse abarenge ibihumbi 800 bava mu byabo, kuri ubu abari barahunze barimo kugenda bagarurwa mu byabo gahoro gahoro.

Iyi mirwano y’inyeshyamba n’ingabo za leta yatumye ibikorwa by’uruganda rw’Abafaransa rutunganya Gaz na Peteroli rwa Total Energies rufunga imiryango ndetse ibikorwa birasenyuka, ni uruganda rwakoreraga Afungi hafi na Palma, gusa mu minsi mike ishize rwongeye gusubukura ibikorwa byarwo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/mu-myenda-ya-gisirikare-perezida-kagame-yashimye-ingabo-zabohoye-cabo-delgado.html

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri mu kazi ko gukurikirana ibyihebe aho byahungiye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW