Guverinoma ya Uganda yamaganye amakuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yagarukaga ku by’uruzinduko rwa General Salim Saleh mu Rwanda, Guverinoma ya Uganda yanyomoje aya makuru, ivuga ko ari ikinyoma.

Gen Salim Saleh umuvandimwe wa Perezida Museveni

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Uganda, rivuga ko aya makuru yashyizwe kuri Twitter y’Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS Television, atari impamo.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, rivuga ko Uganda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano wayo n’u Rwanda wongere kuba nta makemwa, bityo ko idakeneye icyasubiza inyuma iyi nzira nziza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Uganda, yahakanye yivuye inyuma ko nta gahunda ihari y’uruzinduko rwa General Salim Saleh mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’uyu munyamakuru w’ikinyamakuru gikomeye muri Uganda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hasakaye amakuru yavugaga iby’uru ruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda, aho uyu munyamakuru Canary  Mugume yavugaga ko biteganyijwe ko uyu wahoze ari Umusirikare ukomeye muri Uganda atangira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Uyu munyamakuru wavugaga ko Gen Saleh azamara icyumweru mu Rwanda, yavugaga ko biteganyijwe ko azabonana na Perezida Paul Kagame.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda rinyomoza aya makuru, risaba abantu bose kutayaha agaciro.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW