Bukuru Christophe umukinnyi mushya wa Rayon Sports, avuga ko yashimishijwe cyane no kongera kwisanga yambaye umwenda w’ubururu n’umweru nyuma y’igihe kinini avuye muri iyi kipe, avuga ko intego ari ugutwara igikombe kandi bazagitwara.
Tariki ya 1 Mutarama 2022, Rayon Sports nibwo yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Bukuru Christophe waherukaga muri iyi kipe mu mwaka wa 2019.
Bukuru Christophe wari umaze amezi 9 nta kipe afite, yavuze ko yishimiye kongera kugaruka muri iyi kipe ndetse ko yasanze ifite abakinnyi beza n’abatoza beza.
Ati “Ni byiza, ndishimye, ni ibintu bishimishije urabona ko ikipe ari nziza, abakinnyi beza, abatoza beza, ni ibintu bishimishije kubona umufana. Ni umuryango mwiza, dufite abakinnyi bashaka gukina.”
Yakomeje avuga ko akurikije uko yasanze bagenzi be, yizeye ko igikombe bazacyegukana kuko bafite umutima wo gushyira hamwe.
Ati “Nasanze bafite ishyaka ryinshi, intego ni igikombe kandi tuzayigeraho, ni ngombwa tuzagitwara icyizere kirahari. Nishimiye kugaruka muri Rayon Sports ni ibintu bishimishije.”
Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Bukuru Christophe yagaragaye mu mukino wa gicuti Rayon Sports yanganyijemo na Police FC 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Muri 2019 nibwo Bukuru Christophe yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri APR FC, iyi kipe yaje kumuhagarika muri Gicurasi 2021 kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi. Yari yasinyiye Rayon Sports avuye muri Mukura VS.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW