Kamonyi: Iteme rihuza Imirenge ya Runda na Rugarika ryatwawe n’imvura

Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare 2022 yangije iteme rihuza Umurenge wa Runda n’Uwa Rugarika, abaturage ku mpande zombi babuze uko bambuka.
Iteme rihuza Umurenge wa Runda na Rugarika ryangijwe n’imvura

Ni ikiraro giherereye ahitwa Bishenyi mu Murenge wa Runda na Kigese ho mu Murenge wa Rugarika.

Bamwe mu baturage bavuga ko babuze uko bambuka kuko amazi ari menshi n’imvura ikaba ikomeje kugwa.

Bakavuga ko hari n’abanyeshuri bambukaga bajya kwiga baheze hakurya y’umugezi.

Niyifasha Didas umwe mu batuye mu Murenge wa Rugarika avuga ko uyu muhanda ariwo wa mbere ugira abagenzi benshi muri ibi bice.

Yagize ati ”Hashize igihe dutakambira inzego z’Ubuyobozi tubibwira ko iteme rishaje ntacyo bwigeze bukora.”

Niyifasha yavuze ko usibye abanyeshuri hari n’abaturage benshi  batuye Umurenge wa Rugarika  bakorera bakanahahira mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko bagiye gushaka igisubizo cyihuse mu rwego rwo kugira ngo amazi adatwara abaturage.

Ati”Dutegereje ko imvura ihituka turashaka uko abaturage bambuka.”

Nahayo yavuze ko  bagiye no gushyiraho ibimenyetso hakurya no hakuno y’umugezi bibuza abagenzi kwambuka n’amaguru.

- Advertisement -

Mayor Nahayo yavuze kandi ko barimo gukusanya imibare y’ahantu imvura yangije, kuko raporo bamaze guhabwa yemeza ko n’umuhanda w’ibitaka wa Kamuhanda uca ku nkengero za Nyabarongo wangiritse imodoka n’abagenzi bakaba batawukoresha.

Abaturage basabye ko hakorwa ubutabazi bwihuse kugira ngo bambuke bagana iwabo.

Abarimo Abanyeshuri biga mu Murenge wa Runda baheze hakurya y’iteme
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi