Mu Mudugudu wa Kagari mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Gitesi haravugwa imfu z’umugore n’umugabo, umugore bamusanze ku buriri yapfuye, naho umugabo yari mu mugozi bikekwa ko yiyahuye agapfa.
Guhera ejo ku wa Gatatu ntibasohotse mu nzu, kuri uyu wa Kane nibwo ababyeyi n’abaturanyi basakambuye inzu basanga umugore yapfuye ariko nta gikomere afite. Umugabo na we bamusanze mu mugozi yapfuye.
Ba nyakwigendera ni umugore witwa Bamurange Angelique, n’uwari umugabo we Nshimiyimana X bombi b’imyaka 35, babaga mu rugo rw’iwabo w’umuhungu.
Aba bantu ngo ntabwo bapfaga imitungo, abaturanyi babo bavuga ko bakundaga gushyamirana kubera ubusinzi.
Umugore yagiraga umwana yabyaye ku wundi mugabo ariko uwo mwana ntibabanaga, ndetse n’umugabo ni uko yari afite umwana yabyaye ku wundi mugore.
Nsanganira Vianney Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi akangurira abaturage kudahitamo kwikemurira ibibazo bafitanye na bagenzi babo ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
Mu Murenge wa Gitesi hakunze kuba imfu z’abantu bicana cyane bikaba bikunze kuba biturutse ku makimbirane yo mu ngo.
Sylvain NGOBOKA /UMUSEKE.RW