Kigali: Abamotari bishimiye imyanzuro yafashwe yo gucyemura uruhuri rw’ibibazo bahuraga nabyo

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali bari kubyinira ku rukoma nyuma y’uko bamenyeshejwe amabwiriza mashya yo guhangana n’ibibazo bivugwa mu makoperative yabo bashinjaga kubaca imisanzu myinshi ntibamenye irengero ryayo.

Abamotari bishimiye imyanzuro yafashwe yo gucyemura ibibazo uruhuri bahuraga nabyo

Mu nama yahuje Minisiteri y’Ibikorwaremezo, RURA, Polisi, Umujyi wa Kigali n’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022, Abamotari banyuzwe n’icyemezo cya MININFRA.

Ku ikubitiro bamenyeshejwe ko Koperative z’Abamotari zari 41 mu Mujyi wa Kigali zakuweho hakaba hashyizweho Koperative 5 nshya mu rwego rwo guca akajagari.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest mu nama n’abamotari muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yavuze ko izo Koperative 5 zashyizweho zizakora bitandukanye n’izari zisanzwe.

Yongeyeho ko imisanzu yose Abamotari bari basanzwe batanga muri Koperative yakuweho.

Minisitiri Dr Nsabimana akimara kuvuga ko iyi misanzu yakuweho, Abamotari bitereye mu bicu bavuza akaruru k’ibyishimo bakoma amashyi y’urufaya.

Yagize ati “Turabizi ko nk’abanyarwanda twese tugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu, N’ubwo imisanzu mwatangaga mu makoperative ivuyeho hari amafaranga n’ubundi musanzwe mutanga muri RURA ayo mafaranga nayo yagabanyijwe.”

Yavuze ko hari Serivisi zatangwagwa na Koperative zizimukira muri RURA kugira ngo ibintu byose bijye ku murongo.

Ati “Leta buri gihe ibaba hafi kugira ngo ibibazo mufite bicyemuke, abari basanzwe mufite ibihano by’inyugu ku bukererwe bw’imisoro ya RRA byakuweho.”

- Advertisement -

Yongeyeho ko abari basanzwe bafite ibi bihano bahawe amezi ane yo kwishyura iyo misoro itariho ibihano by’inyungu n’amande uko yagiye yiyongera byakuweho.

Abamotari binubiraga uburyo mubazi ibara amafaranga y’urugendo nk’abakorera Nyabugogo -Downton, mubazi izajya ibabarira amafaranga 400 aho kubara 280 Frw.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yagarutse ku kibazo cy’abamotari bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto batagira uruhushya rwo gutwara, avuga ko bagiye gufashwa kugira ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara mu buryo buzima.

Ati “Hari benshi, ubwo rero Leta yabazirikanye hagiye kujyaho uburyo bwo kubafasha bakabona perimi bakareka kujya birirwa bihishahisha bakabikora mu buryo bwemewe.”

Yavuze ko ikibazo cya Mutation nacyo kigiye kuvugutirwa umuti bakazajya bafashwa na RCA kugira ngo byihute.

Ku kibazo cy’ubwishingizi babwiwe ko Leta ari umubyeyi ko cyumviswe kandi byagaragaye ko giteye inkeke kikaba kirimo gusuzumwa.

Bijejwe ko mu minsi micye bari bumenyeshwe imyanzuro ihamye kuko hari inzego zitandukanye ziri gusuzuma iki kibazo kugira ngo kireke kuguma kubaremerera.

Ati “Mu minsi micye cyane haraza imyanzuro myiza.”

Yasabye abamotari gukorera mu murongo w’iterambere,ikoranabuhanga ndetse n’umutekano kugira ngo bagendane n’igihe.

Muri Stade ya Kigali i Nyamirambo akanyamuneza kari kose, abamotari bavuga ko bagiye gukora batekanye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW