Kirehe: Umuhanzi Karici Abee yasohoye indirimbo yise “Fora” ahiga guserukira Akarere mu muziki -VIDEO

Umahanzi Usabuwera Richard ukoresha amazina ya Karici Abee mu muziki ,wo mu  Ntara y’Iburasirazuba bw’uRwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Fora’, avuga ko ashaka gukora cyane akamenyekana mu Rwanda by’umwihariko akaba Amabasaderi w’Akarere ka Kirehe mu muziki.

Umuhanzi Karici Abee yahise kuba amabasadei mwiza w’Akarere ka Kirehe mu muziki.

Abee Karici ni umuhanzi ukomeje kugaragaza imbaduko mu bakorera umuziki mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko agezweho mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Gatsibo.

Uyu musore ukora umuziki wa kinyafurika ‘Afro beat’ yasohoye indirimbo nshya yitwa “Fora.”

Iyi ndirimbo ye ni iy’urukundo aba avuga ku mukobwa bakundana akamuha umwanya amwitaho uko abishaka.

Ati “Simeze nk’abajama bakocora,.. ngira ibanga nka muganga ujya gusuzuma agakinga.”

Izindi ndirimbo yakoze harimo iyitwa Water, Chuchuma n’izindi zitandukanye.

Avuga ko intego ye ari ugukora cyane kandi agaha Abanyarwanda ibihangano byiza bizatuma nawe bamumenya.

Ati “Gukora umuziki ntuye hanze ya Kigali ntabwo ari ibintu binyorohera gusa kuko nshaka gutera imbere izo nzitizi ndazihanganira.”

Muri gahunda zindi avuga ko ateganya gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda kugira ngo bimufashe kwagura izina rye mu muziki.

- Advertisement -

Iyi ndirimbo ye nshya yatunganyijwe n’uwitwa Swagga Beat na Hunter Pro, amashusho yayo akorwa n’uwitwa Aristide bose nabo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yasabye abo mu Karere ka Kirehe kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo n’abo bagire umuhanzi ukomeye ku rwego rw’igihugu.

Reba hano amashusho y’indirimbo Fora ya Karici Abee

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW