Muhanga: Polisi yafashe uwiyitaga umupolisi akarya abantu amafaranga abizeza ‘Permis’

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko ukekwaho kwiyita Umupolisi akambura abantu amafaranga abizeza kuzabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga, yafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga.

Photo/Internet

Uyu mugabo witwa Uwitonze Emmanuel w’imyaka 40, yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022, nyuma yo kwambura abantu batatu.

Yafatiwe mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, aho akekwaho kwambura abantu barimo uwitwa Tuyishime Emmanuel w’imyaka 23 yambuye 260 Frw ngo amuhe uruhushya rw’agateganyo.

Uyu mugabo kandi yambuye Tuganijuru Etienne w’imyaka 26 wamuhaye ibihumbi 360 Frw ngo amuhe uruhushya rwa burundu naho  Niyomwungeri Shadrack w’imyaka 25  yamuhaye ibihumbi 360 Frw ngo amuhe uruhushya rwa burundu.

Ibi byose Uwitonze yabikoreraga mu Murenge wa Nyamabuye, Akagali ka  Gahogo ari naho yafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyepfo,  Superitendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Uwitonze yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bariya bantu  yashukaga ababwira ko ari umupolisi.

Yagize ati “Aba bantu  batatu baje ku ishami rya Polisi  rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bafite ubutumwa bwerekana ko batsindiye izo mpushya. Babarebeye mu ikoranabuhanga babaza igihe bakoreye ibizamini bayoberwa itariki bakoreyeho ndetse n’aho bakoreye ibizamini barahayoberwa. Polisi yakomeje kubasobanuza neza  bavuga  ko hari umuntu witwa Uwitonze Emmanuel utuye i Muhanga wabasabye amafaranga ngo abahe impushya zo gutwara ibinyabiziga ababeshya ko ari umupolisi.”

Bakomeza bavuga ko Uwitonze yagendaga  abwira abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ko  ari umupolisi wabiherewe ububasha na Polisi bwo gutanga izo mpushya kandi ko ariwe uhagarariye abaperizida b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.

SP Kanamugire  yasabye abaturarwanda kwirinda abantu babarira amafaranga babashuka ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga. Yongeye kubibutsa ko izo mpushya zitangwa na Polisi y’u Rwanda yonyine kandi zigahabwa uwabanje gukora ibizamini kandi akabitsinda neza.

- Advertisement -

Ati “Inshuro nyinshi dukangurira abaturarwanda kunyura mu nzira zemewe kugira ngo bahabwe impushya zo gutwara ibinyabiziga. Tubasaba kwiga nyuma bakiyandikisha mu bazakora ibizamini, igihe bahawe cyagera bakajya mu bizamini bagakorera uruhushya bashaka, ibi kandi n’ibyo bihendutse kuruta abajya gutanga za ruswa ndetse baziha n’ababashuka bagamije kubambura kandi bakirinda kwijandika mu byaha bya ruswa.”

SP  Kanamugire yashimiye abantu batanze amakuru kugira ngo  Uwitonze  afatwe, yabibukije ko buri muturarwanda afite uburenganzira bwo gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko akanyura mu nzira zemewe. Yabasabye kwirinda ababashuka ngo batange ruswa kugira ngo bahabwe serivisi, abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Uwitonze  yashyikirijwe  Urwego rushinzwe  ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 174 ivuga ko  Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

UMUSEKE.RW