Ruhango: Abiga muri Lycée IKIREZI bibukijwe ko amasomo y’imyuga ariyo atanga akazi

webmaster webmaster
Abanyeshuri barangije mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro muri Lycée de Ruhango IKIREZI babwiwe ko  umubare munini w’abarangiza muri ayo mashuri babona akazi  bitagoranye.
Abanyeshuri 397 bigaga muri Lycée de Ruhango IKIREZI bahawe impamyabumenyi, bavuga ko abize muri ayo mashuri babona akazi
Abanyeshuri 397 barangije mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro bigaga mu mashami y’ibijyanye no guteka, ubwubatsi, ubudozi ubukerarugendo, icungamutungo basoje amasomo yabo babwirwa ko abize mu myuga badakunze guhura n’ikibazo cy’ubushomeri cyane iyo bitwaye neza.
Mu ijambo rye Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango Mukangenzi Alphonsine avuga ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro bitanga akazi ugereranyije n’abarangiza mu mashami asanzwe.

Mukangenzi avuga ko icy’ingenzi ari ukugira ubushake n’ikinyabupfura mu byo umunyeshuri yiga.

Yagize ati”Amashuri y’imyuga ni meza kuko atanga akazi, ibyo mwiga bisaba kubishyira mu bikorwa mukoresheje amaboko.”

Uyu Muyobozi ashimira abashinze iri Shuri ry’imyuga akavuga ko n’igihugu cyifuza ko umubare w’abiga mu myuga wiyongera mu rwego rwo guhanga imirimo ku bantu benshi barangiza mu mashuri y’imyuga.

Ndatimana Jean de Dieu urangije mu ishami ry’ubutetsi yabwiye UMUSEKE ko atangira kwiga, bagenzi be ba bahungu bamucaga intege ko umwuga wo guteka ari uw’abakobwa, ariko avuga ko yaje gusanga nta masomo meza aruta kwiga imyuga.

Ndatimana ashishikariza abakerensa amashuri y’imyuga guhindura imyumvire, agasaba n’abadafite akazi barangije  icyiciro cya 2 cya Kaminuza kwiga imyuga.

Yagize ati ‘‘Ubu mfite akazi mpemberwa ukwezi sinigeze mba umushomeri.”

Umuyobozi w’Ishuri Lycée de Ruhango IKIREZI, Habyarimana Eric avuga ko hari bamwe muri aba banyeshuri bamaze kubona akazi, akavuga ko abandi bagiye gukomeza kwiga amashuri makuru na za Kaminuza mu myuga n’ubumenyingiro muri IPRC .

Ati ”Dufite icyerekezo ko mu mwaka wa 2025 iri Shuri rizaba riri ku mu mashuri y’icyitegererezo mu Ntara y’Amajyepfo.”

Abarangije muri Lycée de Ruhango IKIREZI 397 ni abigaga umwaka w’amashuri wa 2020-2021.

- Advertisement -

Abagera kuri 88 muri abo bahawe buruse(Boursse) yo kwiga Kaminuza, naho 46 bakaba bamaze kubona akazi cyane muri za Hoteli.

Abagera kuri 88 muri bo bahawe buruse
Umuyobozi wa Lycee de Ruhango Ikirezi, Habyarimana Eric avuga ko hari bamwe mu banyeshuri bamaze kubona akazi.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Ruhango