Uyu munyeshuri w’umukobwa avuga ko mu rukerera ryo kuwa 31 Mutarama 2022 yagiye mu bwiherero umuntu amusangamo yipfutse igitambaro mu maso.
Yabwiye UMUSEKE ko uwo mugabo yinjiye mu bwiherero amufatiraho icyuma, amutera ubwoba ko navuza induru amwica.
Yagize ati ”Ntabwo nari gutaka kuko yari atangiye gukata ukuboko ndatuza aransambanya ansiga aho arasohoka.”
Uyu munyeshuri w’imyaka 16 avuga ko iki kibazo kandi cyigeze kumubaho umwaka ushize muri iri Shuri, cyakora kubw’amahirwe uwo muntu kandi asiga amukomerekeje arirukanka.
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Ruhango, Munyaneza Jean Claude avuga ko nta makuru yatanga usibye gutegereza ibizava mu iperereza.
Ati ”Ngize icyo ntangaza byabangamira iperereza reka dutegereza imyanzuro ya RIB.”
Nyirahakizimana Jeanne Umubyeyi w’uyu munyeshuri, asaba inzego zishinzwe ubugenzacyaha, gukurikirana iki kibazo cy’umwana we ukekwaho iki cyaha agafatwa agahanwa hakurikije amategeko.
Yagize ati ”Ntabwo byumvikana kubona umwana wanjye bamwangije bingana gutya Ubuyobozi bw’ikigo bukavuga ko butazi uwakoze iri shyano.”
Nyirahakizimana yavuze ko iki kibazo nibatacyitaho, azakibwira Umukuru w’igihugu.
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ayo makuru bayamenye “Wiriwe Elisée! Nibyo hari amakuru twabonye”, akavuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo hashakishwe uwaba yasambanyije uyu munyeshuri.
Yakomeje agira ati ” Nibyo twamenye ko hari umunyeshuri wasambanyijwe ku ngufu n’umuntu utazwi tugiye gufatanya n’inzego zibishinzwe kugira ukuri kumenyekane.”
Ubwo twateguraga iyi Nkuru, twasanze uyu munyeshuri n’ababyeyi be bombi, bari kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu Mujyi wa Ruhango.
Gusa twanasanze uyu munyeshuri avanywe ku Bitaro bya Kinazi gufata imiti imurinda gusama n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abantu batandukanye baganiriye n’UMUSEKE bakeka ko ibi bishobora kuba byakozwe na bamwe mu bakozi b’ikigo bakora amasuku cyangwa abatetsi.
Abandi bakavuga ko haba hari abantu babyihishe inyuma bashuka uyu mukobwa, kugira ngo asige isura mbi Ubuyobozi bw’ishuri.
Usibye kuba ibitaro byamuhaye imiti, uyu munyeshuri afite inkovu ku kibero z’umwaka ushize, n’igisebe ku kuboko kwe kw’iburyo avuga ko yatewe n’uwo mugabo wamusambanyije ku ngufu.