Umuyobozi wa Islamic State yagabweho igitero kiramuhitana

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yavuze ko umuyobozi wa Islamic State, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi atakiri ku isi nyuma yo kugabwaho igitero n’ingabo zidasanzwe za America aho gufatwa ari mu zima akiturikirizaho igisasu.

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yabaga muri iyi nzu

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yaguye muri Syria mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, aho yazize igisasu yiturikirijeho kikamuhitana n’abo mu muryango we.

Perezida Biden atangaza urupfu rwa Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yagize ati “Twakuye mu nzira ikihebe ruharwa cyari giteye ubwoba Isi. Mu nyuma yakoze igikorwa cy’ubugwari ubwo yiturikirizagaho igisasu we n’abagize umuryango we.”

Bamwe mu bantu ba mbere bageze aho Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yaguye bavuze ko bahasanze imirambo y’abantu 13 nyuma y’igitero cyari cyagabwe aha hantu.

Ibikorwa by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikaba byari bigambiriye inyubako ebyiri intasi zakekaga ko ariho Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi ari. Ni inyubako ziri mu mujyi wa Atmeh mu Majyaruguru y’intara  Idlib hafi n’umupaka wa Turukiya.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itangaje ibi nyuma y’ukwezi kumwe itangiye ibikorwa byo guhiga bukware uyu muyobozi wa Islamic State.

Amakuru yatanzwe n’abatuye hafi y’inyubako Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yabagamo ni uko ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamugabyeho igitero zifashishije indege za gisirikare, ariko nyuma y’urusaku rw’imbunda rwamaze amasaha abiri kajugujugu zahise zigenda.

Amerika yavuze ko umuryango wabaga mu nzu yo hasi wabanje guhungishirizwa ahantu hatekanye.

Mu nzu yo hejuru aho Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yari ari ngo yiturikirijeho igisasu kiramuhitana we n’abana be batatu.

- Advertisement -

Igitero cyagabwe bitegetswe na Perezida Joe Biden ndetse cyabaye akurikirana amakuru ku yandi mu buryo bwa video ari mu Biro bye Wite House.

Ifoto ya Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW