Ikibazo cy’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi mu misozi ihanamye yo mu Karere ka Muhanga, n’Akarere ka Ngororero cyahagurukije inzego zitandukanye z’Ubuyobozi kugira ngo hafatwe ingamba zihamye zikumira isuri ribangamira imikorere y’urugomero rwa Nyabarongo rutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawatts 28.
Abo bayobozi byasabye ko babanza kwambuka umugezi wa Nyabarongo bagana mu Karere ka Ngororero kugira ngo babashe kugenzura isuri ituruka mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi byo mu Karere ka Muhanga, kuko imiterere y’utwo Turere twombi bitari kuborohera ko babasha kugenzura ibikorerwa mu Karere kamwe batabanje kwambuka hakurya ngo bitegereze ibihakorerwa bibangamira amazi y’urugomero.
Ati ”Twasanze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buza ku isonga kuko ababukora batitwararika kuko bohereza umucanga mu mazi y’urugomero.”
Kayitesi yavuze ko hari imigano yari ikikije Nyabarongo yangiritse, bisaba ko isimbuzwa hagaterwa indi.
Ati ”Hadafashwe ingamba ingano y’umuriro w’amashanyarazi uru rugomero rutanga yagabanuka.”
Yavuze ko gutera imigano ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo bigomba gukorerwa no mu yindi Mirenge uyu mugezi ukoraho, akavuga ko bazaganira n’ubuyobozi bw’Intara y’iburengerazuba kuko abawangiza ari abakora imirimo itandukanye bo muri izi Ntara zombi.
Umuyobozi w’Urugomero rwa Nyabarongo, Musabyimana Jean de Dieu yavuze ko iyo isuri yiroshye muri Nyabarongo, bibasaba akazi katoroshye ko kuyikuramo kuko amashanyarazi aboneka ku munsi agabanuka akaba makeya.
Ati ”Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro burakorwa hatubahirije amabwiriza abugenga.”
Umugenzuzi wa Mine muri RMB, Bagurijabo Jean d’Amour avuga ko abarebwa n’ikibazo cyo kwangiza Urugomero, bakwiriye gukosora amakosa abavugwaho kugira ngo birinde n’ibihano bishobora kubafatirwa.
- Advertisement -
Ati ”Abasaba impushya bose batubwira ko bazafata ibitaka no kureba ko hadateza impanuka tugiye kubabwira basubiranye aho bacukuye.”
Ubuyobozi bwa RMB buvuga ko Kampani 4 zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibi bice arizo zihakorera.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW