Burera: Barasaba abashinzwe ubuhinzi gusazura imbuto y’ibirayi n’iy’ibigori

*Umuhinzi ngo nta ruhare agira mu gushyiraho igiciro cy’umusaruro we
*Bahawe imbuto y’ibigori (RHMH 1520) ntiyera, none barasabwa kongera kuyihinga batabishaka

Munsi y’ikirunga cya Muhabura, mu Murenge wa Kagogo w’Akarere ka Burera nibwo tariki 04 Werurwe, 2022 abahinzi bagaragaje ibyifuzo byabo ku bayobozi barimo ab’Akarere n’abaturutse muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, basabye ko bafashwe imbuto z’ibirayi, iz’ibishyimbo n’iz’ibigori zigasazurwa kugira ngo zitange umusaruro mwinshi.

Maniriho Iyanze Jean Damascene ni umwe mu batubuzi b’imbuto (Agro-dealer) yemeza ko imbuto yatanze iteze agasaba ko RAB ibaha indi iberanye n’ubutaka bwabo

Abahinzi bavuga ko imihigo mu buhinzi iva mu Karere ikajya ku Murenge, nyuma ikagera ku muhinzi, bo bagasaba ko imihigo yajya ihera ku muhinzi, ikazamuka ikajya ku Karere.

Ryarugabe Evariste wo mu Murenge wa Gahunga, ni umwe mu bari bitabiriye ibi biganiro byateguwe n’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda mu mushinga ugamije kugenzura uruhare rw’umuhinzi mworozi mu mihigo ijyanye n’ubuhinzi, ukaba ukorera muri Burera, Rubavu na Kamonyi.

Yagize ati “Ahanini imihigo twebwe abahinzi sit we tuyitegura, navuga ko nta ruhare tugira mu mihigo yacu y’ubuhinzi, ubuyobozi, Umurenge cyangwa Akarere bazana imihigo bakayibwira Agronome, na we akaza akatubwira ibyo tugomba guhinga ariko umuhinzi nta ruhare aba yabigizemo, niyo mpamvu tuba dushaka ko imihigo itangirira iwacu, tukaba ari twe duhiga imihigo ikazamuka.”

Ryarugabe atanga urugero ku mbuto y’ibigori bahawe ntiyakwera, akavuga ko iyo abahinzi baba ari bo bayihisemo bari kweza. Avuga ko nubwo hari umusaruro w’ibirayi n’ibishyimbo, imbuto zabo zishaje kuko benshi bahinga imbuto gakondo.

Yasabye Minisiteri y’Ubuhinzi kureba uko ivugurura isoko ry’ibirayi muri Nyabugogo, kuko ngo ubijyano biba bimeze nk’ucuruza urumogi, igiciro yumvikanyeho n’umuguriro ngo hari ubwo ahita agihindura.

Uyu mutubuzi w’imbuto akaba n’umuhinzi mworozi, asaba ko mu kugena ibiciro byajya begera abahinzi bakabara neza icyo bashoye aho gutumiza umuhinzi umwe mu Murenge akajya kuvugira abanda.

Ati “Abajyayo baradutenguha, barababwira ngo ngiki igishoro cy’umuhinzi, ubwo igiciro ni iki ariko umuhinzi nta ruhare aba yabigizemo.”

- Advertisement -
Ryarugabe asaba ko bajya bakora imihigo bitekerereje Akarere kakayigenderaho mu kuyishyira mu bikorwa

Imbuto y’ibigori bahawe ntiyere ariko bakaba basabwa kongera kuyihinga

Habarurema Innocent wari mu biganiro ahagarariye umuyobozi wa RAB /Rwerere, avuga ko imbuto y’ibigori bahaye abaturage idashaje, ariko ngo ifite ibibazo bagishakira ibisubizo ku buryo yatewe, niba abahinzi barakurikije amabwiriza y’ubuhinzi n’ibindi.

Avuga ko kuba abahinzi basabwa kongera guhinga iyo mbuto atari ikibazo kuko ngo ibipimo by’imbanziriza suzuma byagaragaje ko itaraba mbi.

Ati “Twakongera tukayitera ariko tukanibanda ku turima tw’ikitegererezo.”

Icyobanzirira Cebastian wo mu Murenge wa Kinyababa, na we yari muri ibi biganiro avuga ko niba imbuto yarabaye mbi bahabwa indi kuko niba yarabarumbiye bakwiye guhabwa indi.

Uyu muhinzi avuga ko ifumbire bakoresha mu buhinzi yazamutse cyane, ndetse ngo n’imbuto y’ibigori yabagezeho ihenze cyane.

Undi muyobozi waturutse mu Kigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Hirwa Elie ukorera muri Rwerere avuga ko ifumbire yahenze ku isoko mpuzamahanga bitewe n’ingaruka za Covid-19.

Ku bijyanye n’imbuto RHMH 1520, Hirwa avuga ko abashakashatsi bababwiye ko imbuto bayikoze iberanye n’Akarere ka Burera kandi ngo ishobora gutanga umusaruro utubutse.

Iyi mbuto Hirwa ayitaka ubwiza, akavuga ko yera ibigori bigatonda ku gitiritiri cyose, ngo ikaba ifite icyanga, ikagira intete ntoya ariko na we yemera ko hari ahantu hamwe itagaragaje umusaruro.

Ati “Hari aho twageze bakatwereka ngo ikigori ntikeze, ariko ugasanga ibyo bavuga ni ukukigereranya n’uko ibindi bari bafite byeraga, niyo mpamvu tubasaba ngo bazagereranye umusaruro abantu babihereho bakora ubushakashatsi. Hari aho twageze muri Burera dusanga abahinzi batarakurikije amabwiriza y’ubuhinzi.”

Yongeraho ati “Guhindura imbuto ntabwo biragerwaho, imbuto hari icyo isaba twasanze abantu batazi, irasaba ubutaka burebure kuko ahategutse ntihakunda, ikindi irasaba imborera, ikindi ntigaragara nk’ishishikaye, …Mu bushakashatsi nta kwiruka kubaho ku buryo navuga ngo imbuto irabonetse, umushakashatsi yatubwiye ko iriya mbuto yabonetse mu zirenga mu 150 bari bafite mu myaka 6 bamaze bayikora bayitoranya mu mbuto 10 za mbere.”

Hirwa Elie ukorera RAB Station Rwerere yemeza ko imbuto RHMH 1520 itaragera igihe cyo gusaza

 

Umutubuzi wayihaye abaturage kuri uriya munsi yavuze ko ari businzi kuko abaturage bamenye ukuri

Maniriho Iyanze Jean Damascene ni umwe mu batubuzi b’imbuto (Agro-dealer) watanze iriya mbuto RHMH 1520 mu bahinzi, avuga ko itigeze year ndetse ko yari ari ku gitutu gikomeye cy’abaturage.

Ati “Iriya mbuto bavuga ndi umwe mu bayitumije, mbere nazanye WH605 Toni 6, nyuma nzana RHMH 1520 toni 2 na Kg 40, aba mubona ni abahinzi kandi babigize umwuga, ndaza kuryama nsinzire kuko bazi ko nayizanye ndabahangika, ubu babonye abayitubuye barayimpa na bo baraha.”

Yongeraho ati “Mugende mubwire ababahaye iyi mbuto ngo ntiberanye n’Akarere ka Burera baduhe indi. Nimudufashe mwumve ibyifuzo byacu, hari izindi mbuto twahingaga tugashaka abaguzi ariko ubu nta bakiliya b’ibigori dukeneye kuko nta bigori twejeje. Birashoboka ko hari ahandi iriya mbuto year, ariko mubabwire ko itaberanye na Burera.”

Avuga ko ibyo kubabwira ko bazongera kuyihinga, ngo n’iyo we yayitangira ubusa hari abahinzi bataza tuyifata.

Ibi bibazo abaturage bagaragaje, abayobozi bavuze ko babyanditse ndetse bagiye kubikorera ubuvugizi ngo bikemuke.

Kuri Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Tarnsaparency Iternational Rwanda, avuga ko impamvu y’ibiganiro yagezweho kuko abahinzi bagaragaje ibibazo byabo, agasaba RAB n’izindi nzego kwita cyane ku byifuzo by’abahinzi baba bakorera.

Ati “Iyi mbuto aho year bayitere ariko naho itera bayihindure kugira ngo ejo umuturage utamusunikira mu bukeneye, kandi ejo yari gutera imbere akaba afasha abanda.”

Denis Munzuyarwo Umuhuzabikorwa w’Urugaga Imbaraga mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko bakurikije ibyo bavuganye n’abahinzi iriya mbuto itakorewe igenzura mu Mirenge itandukanye, kuko ngo muri Nemba yatanze umusaruro uringaniye, muri Kinyababa, na Cyeru na Kagogo ntabwo yatanze umusaruro na muke.

Ati “Iriya mbuto nibanze ikorerwe ubushakashatsi, aho itarera babahe imbuto zera kandi zirahari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile avuga ko iki kibazo bakimenye mu nama bakorana n’abaturage kandi no mu mirima bigaragara ko batejeje, akavuga ko bakoranye na RAB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo babashakire imbuto iberanye n’ubutaka n’ikirere kugira ngo ubutaha bazeze.

Ati “Icyo dukora ni ugukomeza gukora ubuvugizi kuko ikibazo cyaragaragaye kandi ni ibintu bibabaje, iyo abaturage batabonye umusaruro babura ibyo kurya imibereho yabo igasubira inyuma.”

Yavuze ko basaba RAB na MINAGRI kujya bagira stock z’amafumbire n’imbuto kugira ngo igihe abahinzi bazikenera bazibone ku gihe, by’umwihariko muri Burera aho batagira igihe baruhuka kuko imvura igwa umwaka wose.

Ku bijyanye n’imihogo, Visi Mayor avuga ko abaturage batanga ibitekerezo kandi bikakirwa mu nama, agasaba ko abaturage bajya bitabira inama zateguwe kugira ngo batange ibitekerezo.

Mwanangu Theophile Umuyobozi wungije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

HATANGIMANA Ange Eric /UMUSEKE.RW