Dj Briane usetsa abantu kuri YouTube arembeye mu bitaro

Umuvangamiziki Esther Brianne Gateka uzwi nka Dj Briane ukunze gusetsa abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibiganiro bye, arwariye mu bitaro nk’uko bitangazwa na zimwe mu nshuti ze za hafi.

Dj Briane

Dj Briane azwi cyane kuri YouTube, mu biganiro akunze kugirana n’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga, aho avuga bimwe mu bidakunze kuvugwa na benshi, yiyemerera ko akunda inzoga kandi ko yumva bitamuteye ikimwaro.

Umunyamakuru Sabin Murungi bakunze kuganira, yatangaje ko uyu muvangamizikikazi ubu arwariye mu bitaro.

Mu butumwa Sabin yanyujije kuri Instagram, avuga ko ari “ubwa mbere mbonye Dj Briane byamukomeranye.” Kubera uburwayi afite.

Ubutumwa bw’uyu munyamakuru buherekejwe n’amashusho agaragaza Dj Briane aryamye mu gitanda cy’abarwayi ndetse ari no guterwa imiti izwi nka Serum, bukomeza bugira buti “Mumusengere ave mu bitaro vuba akomeze abahe show.”

- Advertisement -

Aya mashusho kandi agaragaza Dj Briane bigaragara ko adafite ingufu n’ugushabuka bikunze kumuranga, kuko atagira ijambo avugamo ahubwo biba bigaragara ko yacitse imbaraga.

Zimzwe mu nshuti za hafi za Dj Briane kandi zagiye zishyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, zimwifuriza gukira vuba.

Dj Briane yamamaye cyane mu myaka ibiri ishize kubera ibiganiro bye bitambuka kuri YouTube aho akunze kuvugisha ukuri kwinshi ndetse akagaragaza uruhande aba ahagazemo adatewe ubwoba n’abashobora kubimunengera.

Yakunze kuvuga ko adashobora guhisha ko anyway inzoga ndetse rimwe na rimwe muri ibi biganiro akabizamo ari kuyinywa.

Nanone kandi Dj Briane akunze kugaruka ku byamamare bimwe, abivugaho amwe mu makosa abiziho atabiciye ku ruhande.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW