Fatou Bensouda wamenyekanye cyane muri ICC yahawe kuyobora iperereza rikomeye rya UN

Fatou Bensouda wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, yahawe kuyobora Iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ku byaha bishingiye ku mvururu zakorewe muri Ethiopia.

Fatou Bensouda wabaye Umushinjacyaha Mukuru wa ICC yahawe kuyobora iperereza rikomeye

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022, katangaje ko gashyizeho Fatou Bensouda nk’umuzaba ayoboye iri perereza rya UN.

Iri perereza rizakorwa n’Umuryango w’Abibumbye ku mvururu zimaze iminsi ziba muri Ethiopia, rizaba riyobowe na Fatou Bensouda rizakorwa ku mpande zombi yaba Leta ndetse n’inyeshyamba.

Uyu Munya-Gambia Fatou Bensouda yabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC kuva muri 2012 kugeza umwaka ushize wa 2021.

Muri izi nshingano nshya yahawe n’Umuryango w’Abibumbye, Fatou Bensouda azaba azifatanyije n’inzobere eshatu (3) zashyizweho na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kubungabunga Uburenganzira bwa muntu.

Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, kasabye aba bantu bane kuzakorana iri perereza ubutabogama mu byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu byabaye muri Ethiopia kuva tariki 02 Ugushyingo 2020.

Aka kanama kahawe kuzakora iperereza, kandi kasabwe kuzagaragaza ibimenyetso bigaragaza ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, no kwerekana uruhare rw’impande zose zagize uruhare muri ziriya mvururu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -