Gakenke: Umugabo bikekwa ko yishe umugore we  arangije na we arimanika 

Mugiraneza Innocent w’imyaka 54  bivugwa ko yishe Nyirambabariye Gauderive w’imyaka 50 arangije na we ariyahura akoresheje umugozi nk’uko inzego z’ibanze zabitangaje.

Ibi byabaye mu saa tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022, bibera mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Rugimbu, Umudugudu wa Rutamba mu Karere ka Gakenke.

Amakuru avuga ko umurambo w’uyu mugore wasanganywe ibikomere bigakekwa  ko yicishwe umuhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuguruga, Twahirwa Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE ko intandaro yabyo ari uko umugabo yakeka ko umugore amuca inyuma, gusa ko hari n’andi makimbirane bari bafitanye batari barabwiye ubuyobozi.

Yagize ati “Twahigereye twabibonye. Twasanze umugabo yishe umugore, arangije na we arimanika. Intandaro ni uko umugabo yari afite ikibazo cy’uko umugore we amuca inyuma ariko bakaba bari bafitanye amakimbirane yabo ubwabo nk’ubuyobozi butabizi.”

Amakuru avuga ko ba nyakwigendera bari bafitanye abana bane (4) abahungu babiri n’abakobwa babiri. Uyu muyobozi yavuze ko abana basizwe na ba nyakwigendera hagiye kurebwa uburyo bitabwaho.

Yagize ati “Icya mbere hari igikorwa  twakoze nk’ubuyobozi, twagiye guhumuriza abana basigaye. Abana bari mu mashuri mu cyiciro rusange umwaka wa gatatu. Nk’ubuyobozi rero ni ukwegera abo bana, ibibazo byose bazajya bagira  tugafatanya na bo gushaka ibisubizo.”

Yasabye abaturage kujya bagaragaza ibibazo bafite bakabimenyesha ubuyobozi kugira ngo bikemurwe hakiri kare bitaravamo urupfu.

- Advertisement -

Imirambo ya ba nyakwigendera yabanje kujyanwa ku Bitaro bya Nemba ngo ibanze gukorerwa isuzuma ariko amakuru avuga ko ubu igiye guhita ishyingurwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW