Gisagara: Barataka ikibazo cy’imisoro ihanitse bakwa ku matungo magufi

Bamwe mu baturage barema isoko ry’amatungo rya  Nyaruteja  mu Karere ka Gisagara, barasaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwabafasha gukemura ikibazo cy’imisoro ihanitse bakwa  ku matungo magufi.

Ibiro by’Akarere ka Gisagara

Aba baturage babwiye RBA ko batazi impamvu iryo soko ari ryo ryazamuye umusoro kuko andi baturanye nayo umusoro ku matungo magufi uri hasi bagasaba ko byakemuka.

Umwe yagize ati “Ikintu kituzahaje ni imisoro ya hano .Kuko turangura ihene wayizana ukayisorera 1200frw, wabura uyikugurira bwacya ukongera ukayisorera 1,200frw, ntabwo uba urimo gutera imbere, uba usubira inyuma. Iyo ihene uyizanye gatatu nawe ibaze ayo mafaranga, nibadusubize ku musoro wari uriho.”

Undi na we ati “Dufite ikibazo cy’imisoro. Nkubu nashoye, nabuze n’umukiriya, nashoye ntacyo mfite nza kuza gusora. Mu kanya barazijyana, bazifungiremo hariya, banshe n’amande. Ikindi kibazo dufite, umuntu agusanganye ihene araje ayifungiye hariya, tukibaza ese amatungo na yo barayafunga?”

Aba baturage bavuga ko kubera imisoro bishyuzwa hari bamwe batangiye kurema andi masoko baturanye kuko yo ukiri hasi.

Umwe yagize ati “Niba ari Akarere kagiye mu MIHIGO natwe byaratuyobewe. Nk’ubu nkorera mu I Rango (Huye), ihene bishyura 500frw, Nyaruhengeri naho ni uko, nkibaza impamvu inaha ari 1200frw byaratuyobeye.”

Undi na we ati “Yaba ari i Busoro tujyayo, hoho ni 100frw ntaryo ushyiraho [avuga amafaranga barenzaho bohereza kuri telefoni] ariko hano byatunanije.”

Bavuga ko mbere bishyuraga 500frw bagatanga 100frw y’isuku ndetse n’andi 100frw yo kubikuza amafaranga ku badatunze telefoni cyane ko bohereza bakoresheje telefone ariko kuri ubu akaba yari kubye kabiri kandi hariho ay’isuku no kubikuza, ibintu bibadindiza mu iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko atakwemeza ko imisoro yazamutse bityo ko bagiye gusuzuma icyo kibazo niba gihari.

- Advertisement -

Ati “Ntabwo nabyemeza ko twahanitse kuko  tugomba kugendana n’ahandi cyane ko nk’Akarere kacu ko dufite imisoro iri hasi. Rero ntabwo dushaka guhanika kugira ngo bajye bajya n’ahandi. Twifuza iterambere ry’umuturage wacu, ubwo twakwicara tukabireba. Tuzabireba kandi babone igisubizo.”

Icyemezo cyo kuzamura umusoro  ku matungo cyafashwe  na Njyanama  y’Akarere ka Gisagara mu Kwakira 2021. Ku matungo magufi, ihene nto isora amafaranga 500frw, naho inkuru ni 1000frw, umusoro ku ngurube wavuye ku 1000frw ugera 1500frw, naho inkoko ni 100frw.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW