Muheto wavuzwe cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda2022 ni na we uritwaye

UPDATED:  01h05 Nshuti Muheto Divine [No 44] ni we ubaye Miss Rwanda 2022, yanatowe nka Miss Popularity (uwavuzwe cyane mu irushanwa.) Igisonga cya mbere abaye Keza Maolithia [No 27], naho igisonga cya 2 abayeye Kayumba Darina [No 25].

Muheto bisa naho kuba Miss Rwanda yari abyiteze ntiyigeze agaragaza amarangamutima

Umukobwa wagaragaje umushinga ugaruka ku buzima bw’imyororokere yabaye Bahali Ruth [No 3] ahita ahabwa sheke ya miliyoni 1.800.000 Frw, uwahize abandi muri siporo ni   Uwimana Marlene [No 69] akaba asanzwe akina karate aho afite umukandara ubanziriza uw’umukara.

Ikamba ry’mukobwa uzi kwifotoza Miss photogenic ryegukanye na Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42] akaba nawe arahabwa miliyoni 2.400.000 Frw atangwa na Diamond Smile Clinic.

Umukobwa wagaragaje impano kurusha abandi yabaye Saro Amanda [No 48] yari ahanganye na Kayumba Darina na Uwimana Marlene, akaba afite impano yo kuririmba ndetse no gucuranga. Uwagaragaje impano kurusha abandi akaba yahembwe miliyoni 2.400.000 Frw atangwa na IGIHE.

Ikamba ry’umukobwa ukunzwe cyane kurusha abandi Miss Popularity ryegukanywe na Nshuti Muheto Divine [No 44], agomba guhabwa miliyoni 2.400.000 Frw atanga na FORZZA.

Miss Hertage yabaye Ruzindana Kelia, arahabwa sheke ya miliyoni 5 Frw atangwa n’uruganda rwenga inzoga rwa BRALIRWA.

Umushingwa mwiza ufite udushya Most Innovative Project wabaye Uwimana Jeannette [No 68] ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva uwa  uwegukanye iri kamba azahabwa umushahara wa buri kwezi w’ibihumbi 500 Frw na Banki ya Kigali, ndetse akazafasha n’ibindi birimo no kumuhugura mu ndimi harimo no kuba Brand Ambassador wa BK.

Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya 2021 ari ku mwanya wa kabiri iburyo yaje gutanga ikamba kuri Muheto umusimbuye

- Advertisement -

 

00h 30 Miss Rwanda 2022 agomba guhabwa imodoka nshya ya Hyundai Venue itangwa na Hyundai Rwanda, akajya ahabwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi nk’umushahara uzajya umufasha mu bikorwa bye bya buri munsi nka Nyampinga w’u Rwanda.

Mu bindi bihembo harimo  ubwishingizi bwo kwivuza, kwambikwa umwaka wose, kujya muri salon ya Keza Salon ku buntu mu gihe azamarana ikamba rya Miss Rwanda 2022, ndetse akanahabwa inguzanyo yo kwiga Kaminuza mu gihe cy’imyaka itatu, gusa iyi nguzanyo yo kwiga ikazahabwa n’abakobwa baje muri 11 ba mbere.

Nyampinga w’u Rwanda 2022 umushinga we akazafasha kuwushyira mu bikorwa na Africa Improved Food, naho Sitasiyo ya Merez ikamuha amavuta atwara imodoka ye, umwaka wose akazaba akoresha internet ya KOPA.

Yemerewe gusohokera muri La Palisse Nyamata umwaka wose ari kumwe n’umuryango we, harimo kandi gukorerwa make up ku buntu ndetse akanambikwa na Ian Boutique.

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022 aregukana miliyoni 2.4Frw, ibi ni nako bimeze ku gisonga cya kabiri. Miss Heritage yahembwe miliyoni 5Frw na BRALIRWA.

Igikorwa cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2022 cyatangiye  tariki 29 Mutarama, 2022.  Ku itariki ya 26 Gashyantare, 2022 nibwo abakobwa 70 bari bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali  batoranyijwemo abakobwa 20 bajya mu mwiherero mu Karere ka Bugesera, gusa umukobwa umwe yaje kwikura mu irushanwa ubwo bari mu mwiherero.

 


19/03/2022 saa 23h50
Abakobwa batatu batoranywamo nyampinga baramenyekanye ni: Uwa mbere utambutse ni Kayumba Darina [No 25], uwa kabiri ni Keza Maolithia [No 27] na Nshuti Muheto Divine [No 44].

Abakobwa 3 batambutse

Kayumba Darina [No 25]
Keza Maolithia [No 27]
Nshuti Muheto Divine [No 44]
 

23h25: Mu bakobwa 11 batambutse mbere hasigayemo 5. Utambutse muri bo ari uwa mbere ni Ruzindana Kelia [No 47]. Uwa kabiri mu batoranywamo Nyampinga n’ibisonga bye ni Ndahiro Mugabekazi Queen [No 38]. Uwa gatatu Nshuti Muheto Divine [No 44]. Umukobwa wa kane ni Kayumba Darina [No 25]. Keza Maolithia [No 27] ni we mukobwa wa nyuma utambutse.

Aba bakobwa 5 bagiye gutoranywamo batatu.

Ruzindana Kelia [No 47] watowe cyane kurusha abandi
Ndahiro Mugabekazi Queen [No 38]
Nshuti Muheto Divine [No 44]
Kayumba Darina [No 25]
Keza Maolithia [No 27]

AMAFOTO @Miss Rwanda Twitter

 

INKURU YABANJE: Irushanwa rya Miss Rwanda muri uyu mwaka wa 2022 rigeze ku musozo, hari gutoranywa Nyampinga n’ibisonga bye. Hamaze kumenyekana abakobwa 11 binjiye mu gice cya nyuma cy’irushanwa.

Nshuti Muheto Divine [No 44]
Abakobwa bamaze gutoranywa ni Ruzindana Kelia [No 47], Umuhoza Emma Pascaline [No 53], Ndahiro Mugabekazi Queen [No 38], Muringa Jessica [No 37], Mutabazi Isingizwe Sabine [No 42], Saro Amanda [No 48], Uwimana Jeannette [No 68], Uwimanzi Vanessa [No 70], Kayumba Darina [No 25], Keza Maolithia [No 27] na Nshuti Muheto Divine [No 44].

Umukobwa wambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda arasimbura Ingabire Grace umaze umwaka aryambaye.

Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993, icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, Bahati Grace yabaye Miss mu 2009, mu 2012 ni Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ni Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane muri 2015, Mutesi Jolly muri 2016, mu mwaka wa 2017 ni Iradukunda Elsa, irya 2018 ni Iradukunda Liliane, mu 2019 ni Nimwiza Meghan, mu mwaka wa 2020 ni Nishimwe Naomie irya 2021 ryatsinzwe na Ingabire Grace.

Umuhoza Emma Pascaline [No 53]

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW