Nkombo: Barasaba ubuyobozi gukurikirana abatera inda abangavu bagacikira muri Congo

Ababyeyi bo ku kirwa cya Nkombo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bukajya buvugana n’ubw’abaturanyi bo mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku kibazo cy’abagabo batera inda abana b’abakobwa bagahungura muri kiriya gihugu.

Abatuye Nkombo barasaba ko abatera inda abangavu bagacikira muri Congo bajya bakurikiranwa

Bunani Fastin w’imyaka 72 y’amavuko ni umwe muri abo baturage yagize ati “Hari abagizi ba nabi bagiye basambanya abana bagacikira muri Congo, birababaje. Hari umwana wavukijwe ubuzima, hari n’undi wiyongereye mu muryango, imiryango y’uwahohotewe n’uwahohoteye igirana ibibazo.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko atari iryo hohoterwa gusa rigaragara ku Nkombo kubera ko hakiri bamwe mu bagabo bacyumva ko kuba ari abagabo bihagije imirimo yose bakayiharira abagore bikagaragara ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyiranzeyimana Beatrice wo mu Mudugudu wa Kaboneke mu Kagari ka Ishywa ati “Mbere umugore niwe waharirwaga imirimo umugabo akumvako atakora kugirango abana barye, ntabwo ariko bikimeze nka cyera.”

Mbonigaba Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Bigoga mu Kagari Giteme ati “Hari abatera inda abangavu byamenyekana uwabikoze agafata ubwato bugacya yacikiye muri congo ,turasaba ubuyobozi niba hari umuntu ukoreye umwana ihohotera rishingiye ku gitsina bwajya butuba hafi bukadutabara kare iyo bibayemo gutinda uwabikoze abona umwanya wo gucika kuburyo kumufata bitaba bigishobotse.”

Kimonyo Augustin Augiste mu buringanire n’ubwuzuzanye muri İnternational Conference on the Great Lakes Ragion avugako nubwo ihohoterwa rishingiye kugitsina atari muri Nkombo rigaragara gusa, icyo barusha abandi ari ugukinirana ikibaba.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo riri ku Nkombo gusa rigaragara henshi, nta mibare ihari ifatika y’abahohoterwa ku Nkombo, amahohoterwa yose arahari indaz itateganijwe ku bangavu ni nyinshi ababyeyi baho n’ababikorewe bakaba abafatanyacya bakabakingira ikibaba kurusha ahandi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvugako hari abateye abangavu inda basaga 105 bafashwe bashyikirizwa ubucamanza ,bunavuga ko butari buziko ko hari abazibatera byamenyekana bagacikira mu bihugu by’abaturanyi.

Bwijeje abaturage ko ayo makuru bugiye kuyashaka bukayigaho niba hari aho byabaye bukagerageza kuvugana n’igihugu uwabikoze yacikiyemo akagarurwa agahanirwa icyo cyaha yakoze.

- Advertisement -

Dukuzumuremyi Anne Marie ni umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho mbyiza y’abaturage yagize ati “Ubukangurambaga kubangavu baterwa inda twarabihagurukiye kubufatanye na RİB n’izindi nzego z’umutekano dukorana, hafashwe abarenga ijana na batanu.

Ubyobozi bukangurira ababyeyi kudahishira abakoze icyaha kuo hari aho bikunda kugaragara.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/RUSIZI