Perezida Zelensky yavuze ijambo ribabaje “agaragaza ko buri wese yiteguye gupfa”

Mu ijambo yagejeje ku Nteko y’Ubumwe bw’Uburayi, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ko igihugu cye kigirwa ikinyamuryango, akaba yavuze ko ubu umuntu wese uri muri Ukraine yiteguye gupfa.

Perezida Zelensky yasabye Abanyaburayi kudatererana igihugu cye

Ntabwo yagiye mu Nteko y’Uburayi ahubwo bamurebaga kuri video ari mu gihugu cye.

Ijambo rya Perezida Volodymyr Zelensky rigira riti:

“Mu iyi minsi ntabwo nkimenya uko nsuhuza abantu. Ntabwo navuga ngo umunsi mwiza cyangwa ngo mugire ijoro ryiza, oya, kubera ko kuri bamwe uyu ni wo munsi wabo wa nyuma.

Turi guhura n’ibintu bikomeye cyane, abantu barapfa umunsi ku wundi. Ntekereza ko abo bapfa ari ibitambo by’agaciro, uburenganzira no kwishyira ukizana, no kureshya kw’abantu murimo mwishimira none (yabwiraga Abagize Ubumwe bw’Uburayi).

Guhitamo kuba Abanyaburayi kwa Ukraine ni inzira twiyemeje none. Ndifuza kumva ubutumwa nk’ubu buturutse muri mwe. Ndifuza kumva ko ayo mahitamo ya Ukraine namwe ari yo yanyu.

Ubumwe bw’Uburayi buzakomera kurushaho turi kumwe. Twagaragaje imbaraga zacu, kandi twese turangana. Ku ruhande rwanyu mushobora kutwereka ko muri ku ruhande rwacu, ko mutazigera mudutererana.”

Nyuma y’iri jambo rikomeye rya Perezida Volodymyr Zelensky, abo mu Bumwe bw’Uburayi bahagurutse bakoma amashyi umwanya munini.

Ku rundi ruhande ariko Uburusiya burasatira umurwa mukuru Kyiv ndetse bwaburiye abaturage ko buza kuyirasaho.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW