U Rwanda rwasobanuye uko Abanyarwanda baba muri Ukraine bifashe: 51 bamaze guhunga

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko Abanyarwanda 51 mu basanzwe baba muri Ukraine, bamaze gusohoka iki Gihugu kirimo kubera imirwano.

Bamwe mu barimo bagunda muri Ukraine (Photo/Internet)

Alain Mukuralinda yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, ubwo yagaragazaga ishusho y’imibereho y’Abanyarwanda bagera muri 85 basanzwe baba muri Ukraine.

Yavuze ko kugeza ubu hari amakuru meza y’uko Abanyarwanda bagera muri 51 babashishije gusohoka iki Gihugu cyugarijwe n’intambara, 50 muri bo bakaba bari muri Poland mu gihe undi umwe ari Hungary.

Mukuralinda yatangaje ko aba Abanyarwanda babashije gusohoka Igihugu babifashijwemo na Ambasade y’u Rwanda muri Poland kuko hari abakozi bayo bagiye kubakirira ku mupaka uhuza iki Gihugu na Ukraine.

Yavuze kandi ko hari kuba ubufatanye bwa Ambasade z’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, kuko ziri guhanahana amakuru y’aho abaturage bamwe bagiye baherereye ubundi, zikabasha kubohereza.

Yavuze kandi ko hari Abandi Banyarwanda bagera ku ikenda bari ku mupaka, bategereje gusokoka muri Ukraine mu gihe hari n’abandi 11 bari mu nzira berecyeza ku mupaka ariko hakaba n’abandi 15 bari mu bice biri kuberamo intambara bo bakaba badafite uburyo bwo kwinyagambura ngo bave aho bari babashe guhunga.

Alain Mukuralinda kandi atangaza ko kugeza ubu amakuru meza ahari ari uko nta Munyarwanda urapfira muri Ukraine cyangwa ngo akomerekere mu ntambara ikomeye iri kuhabera.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -