Abagisakaje Asbestos barasabwa guhindura aya mabati atera indwara zidakira

Abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba bagisakaje amabati y’asibesitosi (Asbestos) barasabwa kuyasimbuza kuko atera indwara zidakira.

Muri Kaminuza ya IPRC Karongi batangiye gukura amabati y’asibesitosi asakaye inzu zaho

Inzego z’ubuzima zivuga ko amabati ya fibro-cement cyangwa asbestos atera indwara zirimo cancer idakira nubwo bidahita biza ako kanya, abagisakaje ayo mabati bagirwa inama zo gusakambura burundu amabati ya fibro-cement.

Hari abateye intambwe mu Ntara y’Iburengerezuba amabati ya fibro-cement avanwaho urugero ni ku rusengero rwa E.P.R ruri i Karongi no mu ishuri rya Collegé de Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Karere ka Rubavu.

Pasitori Michel Niyonshuti mu itorero rya E.P.R avuga ko bitewe n’ingaruka amabati y’asibesitosi agira bakoze ibishoboka bayavana ku rusengero rwabo.

Ati “Ariya mabati ya asibesitosi ashobora gutera indwara ya cancer idakira twe n’abakristo bacu byaduteye impungenge tuyakuraho kuko ikintu cyose cyahungabanya ubuzima itorero riba rikwiye kureba uburyo cyakwigizwayo.”

Hakuzimana Esri Umuyobozi w’ishuri rya Collegé de Gisenyi Inyemeramihigo avuga ko bumvise ingaruka aya mabati agira bayakuraho.

Ati “Bamwe ntibumva ukuntu amabati atera uburwayi ariko ndagira ngo mbwire abantu ko aya mabati atera indwara zidakira bityo abagifite inzu zisakaje asibesitosi birebera gutyo gusa kuko ari umwanzi nk’uwundi ubugarije.”

Muri Kaminuza ya IPRC Karongi bari gukuraho aya mabati ya fibro-cement bitewe n’ingaruka agira ku buzima, Manirambona Léonard Umuyobozi wungirije w’iri shuri ushinzwe amasomo n’amahugurwa abwira abandi bagisakaje aya mabati kuyakuraho.

Ati “Bamenye ko amabati y’asibesitosi atera ibibazo bityo ayo mabati bayakureho burundu kugira ngo ubuzima bw’ababagana ndetse n’abatuye hafi aho ubuzima bwabo bubashe gusigasirwa.”

- Advertisement -

Intara y’Iburengerezuba mu Turere turindwi tuyigize, abayobozi batwo bavuga ko bihaye intego yo guca burundu aya mabati, Ildephonse Kambogo uyobora Rubavu  yabwiye UMUSEKE ko bageze ku kigero cya 70 ku ijana baca aya mabati.

Ati “Mu gihe cya vuba byibura na 30% isigaye igomba kuvaho kugira ngo abaturage bacu babe mu nzu zidasakaje amabati y’asibesitosi kuko anatera ingaruka.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerezuba buvuga ko bugeze kuri 66% buca fibro-cement muri iyi ntara bafite metero kare 216,507  harimo n’inyubako z’abikorera,  umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara, Uwambajemariya Frolence, agira ati “Turakangurira abantu bose bagisakaje amabati y’asibesitosi ko twahuriza hamwe imbaraga kugira ngo tuyace burundu.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire kivuga ko imibare igaragaza ko bageze ku kigero cya 73.2%  baca amabati ya fibro-cement, Leta na yo yatangiye gukuraho aya mabati ya fibro-cement ku nyubako zayo, abatarabikora barimo amadini n’amatorero na bo basabwa kuyakuraho burundu  kuko byoroshye.

Mu ntara y’Iburengerazuba mu turere tuyigize hashyizweho ibyobo ayo mabati ahita ajugunwamo.

Urubuga https://www.atsdr.cdc.gov/ rw’ikigo gisuzuma ibintu bihumanya n’ibishobora gutera indwara kiba muri America, kivuga ko kuba igihe kirekire ahantu hari amabati ya Asbestos bishobora gutera indwara zitandukanye ariko ibimenyetso byazo bigatinda kugaragara bitewe n’imiterere y’umuntu.

Izo ndwara zirimo iza cancer n’izitari cancer zifata ibihaha n’imyinya y’ubuhumekero.

Ubuyobozi busaba abantu bagisakaje amabati y’asibesitosi kuyakuraho kuko atera indwara zidakira

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Iburengerazuba