Abantu 68 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cy’Icyunamo -RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwakiriye dosiye 53 z’abantu 68 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe abantu 9 bataramenyekana.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi wa RIB

Imibare ya RIB igaragaza ko kuva tariki 7 Mata kugeza 13 Mata 2022, mu cyumweru cy’icyunamo hakiriwe amadosiye 53, abaketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside baba 68 naho abandi 13 bakaba bagishakishwa. Ni mu gihe abakurikiranywe bafunze ari 43, abakurikiranywe bari hanze ni 3, abantu 9 nibo bataramenyekana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro na Radio/TV 10 yavuze ko ugereranyije n’imyaka yatambutse mu byumweru byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse.

Yagize ati “Ugereranyije nk’imyaka 6, amadosiye muri iki Cyumweru cyo Kwibuka yagabanutseho ku kigero cya 53.5% bingana na dosiye 61 ugereranyije ibi byumweru byo kwibuka gusa.Mu 2017dosiye zari 114, 2018 zingana na 72, 2019 ziba 72, mu mwaka wa 2020 ziba dosiye 53 naho mu mwaka wa 2021 birazamuka ziba dosiye 83.”

Dr Murangira avuga ko kuba dosiye ziyongera biterwa nuko abantu bagenda basobanukirwa ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside ku gihugu twifuza bakareka kuyihishira.

Ati “Iyo dukora isesengura usanga impamvu ya mbere abantu bagenda basobanukirwa, ugereranyije mu myaka yabanje umuntu iyo yakoraga igikorwa kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu magambo cyangwa n’ibindi bikorwa bifitanye isano nayo wabazaga abantu bakigira nyoni nyinshi. Ariko ubu basobanukiwe ko guhishira ingengabitekerezo ya Jenoside ingaruka igera kuri bose, turabona abana barega ababyeyi babo ku magambo bavuga bigaragaza ko abantu basobanukiwe ko ataribyo guhishira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Muri iki cyumwuru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abagabo nibo baza ku isonga mu bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside, aho bangana 44 bangana 64%. Abagore bo ni 15 bangana na 22.1%, nubwo hakiri abataramenyekana.

Ikigero cy’imyaka y’abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyumweru cy’icyunamo, hagati y’imyaka 31-46 bangana na 36.7%, hagati ya 15-30 ni abantu 18 bangana na 26.4%. hejuru y’imyaka 47 ni abantu 16 bangana na 23.5%.

Guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside nicyo cyaha kiza ku isonga muri iki cyumweru cy’icyunamo na 51.9%, gupfobya Jenoside habonetse ibirego 16 bingana na 23.1%, ingengabitekerezo ya Jenoside haboneka ibirego 6 bingana na 11.4%. Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru yerekeye Jenoside habonetse ibirego 2, guhakana Jenoside ibirego 2, guha ishingiro Jenoside naho habonetse ibirego 2.

- Advertisement -

Amagambo ashengura umutima abwirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi habonetse ibirego 40 bigana na 75.5%, kwica no gukomeretsa amatungo y’abaroketse Jenoside habonetse ibirego 3, kurandura no kwangiza imyaka mu mirima biba 3, gutera amabuye ku nyubako biba 2, naho umuntu umwe warokotse Jenoside niwe wakubiswe.

Gusa hagaragaye n’ibindi birego birimo kwiba ibirango byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwandika inyandiko zitera ubwoba.

Agaruka ku bitwikira umutaka w’imbuga nkoranyambanga nka YouTube, Dr Murangira yavuze ko ari ubugwari bukomeye bityo ko bagakwiye kugaruka mu nzira nzima aho kujya mu buyobowe.

Ati “Abantu ubu barihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bigaragaza ubugwari, mbere barahagararaga bakaba babivugira mu ruhame wanamubaza akabisubiramo ariko ubu ubifite akiyita utwo tuzina akavuga, biragaragaza ubugwari nuko ibyo nawe avuga nta shingiro bifite. Ubu barifashisha amagambo ariko nabyo bigaragaza gutinya.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, asaba abantu guca ukubiri n’ingebitekerezo ya Jenoside kuko yangiza igihugu nabo ubwabo, agasaba urubyiruko kurwana urugamba rwo kuyirwanyiriza ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Turaha ubutumwa urubyiruko ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rugira kandi ruri kwimbukira ku mbuga nkoranyambaga niho tugomba kururwanira. Ababyeyi niba baranze kureka ingengabitekerezo ya Jenoside nibayigumane mu mitima yabo, bareke kuyigaburira abana babo kuko umubyeyi muzima ntiyayiraga umwana we, nabo iyo bayigumanye birabangiza. Wiba umubyeyi gito niba byakunaniye kuyireka.”  

Amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside yakiriwe na RIB mu myaka itanu ishize agera ku 1,911 akaba yariyongeyeho ku kigero cy’ 8.6% bigana na dosiye 31. Mu mwaka wa 2017 habonetse dosiye 358, mu 2018 haboneka 383, mu mwaka wa 2019 ziriyongera zigera kuri 404. Mu 2020 habonetse dosiye 377 naho mu 2021 ziba 389.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW