Abantu isinzi bitabiriye igitaramo kibanziriza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi -AMAFOTO

UGANDA: Abategura igitaramo kibanziriza isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gn Muhoozi Kainerugaba batangaje ko kwinjira byagizwe ubuntu mu rwego rwo guha umwanya urubyiruko n’abakunzi b’uyu musirikare mukuru mu Ngabo za Uganda kwishimira ibirori.

Abantu bakubise buzuye bitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi

Ibirori byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahitwa Lugogo Cricket Oval, Kampala.

Ibi birori biri kubera kandi mu tundi duce twa Uganda aho abantu bari kurya no kunywa bishimira isabukuru nziza y’umu Jenerali ukiri muto.

Hakozwe indirimbo yahuriyemo ibyamamare muri Uganda yo kwifuriza isabukuru nziza Afande Muhoozi.

Abahanzi isinzi barangajwe imbere na Bebe Cool na Jose Chameleone uza gusoza iki gitaramo cy’imbaturamugabo, bahawe ibifurumba by’amashilingi kugira ngo baririmbire abitabira igitaramo kibanziriza isabukuru y’imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Michael Nuwagira uzwi nka Toyota usanzwe ari Nyirarume wa Lt Gen Muhoozi akaba ari nawe ushinzwe gutegura ibirori by’isabukuru ya Afande Muhoozi, yavuze ko nta muntu uhejwe kwitabira ibi birori byafungishije imihanda i Kampala.

Polisi ya Uganda yatangaje imihanda igomba gufunga kugira ngo umutekano ube ntamakemwa.

Toyota yatangaje ko kwinjira muri ibi birori bidasaba ubutumire ko ubasha kuhagera wese ari buryoherwe n’umuziki.

Hamaze kugezwa ibyo kurya n’ibyo kunywa byose ku buntu. Ni igihe cyo kwimara “stress” nk’uko byatangajwe.

- Advertisement -

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, nyuma ya Siporo yabanje, Lt Gen Muhoozi aherekejwe n’abajenerali batanu yashimiye urubyiruko rwavuye imihanda yose ruje kwifatanya nawe.

Uru rubyiruko rwari rwitwaje amadarapo y’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo n’ibindi bihugu bitandukanye.

Lt Gen Muhoozi yahawe igihembo cyo guharanira amahoro n’ubwiyunge no kuba ari inshuti y’urubyiruko.

Yagize ati “Mwakoze mwese abaje hano muri iki gitondo, biba bigoye kubyuka mu gitondo cyo kuwa gatandatu, ndashima abaje hano Kololo, isabukuru ya MK48 ni umuriro muri Uganda hose, nyuma y’iyi Marathon duhurire Lugogo.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni kubw’igihugu cya Uganda ntabwo ari kubwa Muhoozi, iki ni igisobanuro cy’ubumwe bwa UPDF.”

Balaam Barugahara uzwi mu bategura ibitaramo muri Uganda akaba ari nawe washinzwe kwishyura abahanzi bagomba kuririmba muri iki gitaramo, yavuze ko yagerageje kwegera umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Bobi Wine usanzwe udacana uwaka na Lt Gen Muhoozi ariko akamubera ibamba.

Yagize ati “Twari twiteguye kumena banki tukamuha amafaranga yifuza ariko akaza kuririmba.”

Muhoozi Kainerugaba yavutse tariki ya 24 Mata 1974 avukira muri Tazania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bakomeje kumwifuriza kugira isabukuru nziza.

Imihanda yafunzwe kugira ngo hataba impanuka
Icyo kurya kirahari

Abahanzi, Abanyarwenya n’abashyushyarugamba bahawe ibifaranga byinshi kugira ngo batange ibyishimo kuri uyu munsi
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba birakekwa ko ariwe uzasimbura Yoweli K Museveni ku butegetsi
Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye rwazanye amadarapo y’ibihugu byabo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW