Amajyepfo: Batangije umushinga wo gutoza abana gusoma ibitabo mu ngo

Umushinga bise”Uburezi Iwacu” ugamije kumenyereza  abana umuco wo gusoma ibitabo bibereye iwabo mu ngo.

Abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo

Umushinga Uburezi Iwacu uje usimbura indi mishinga yigishaga abana kumenya gusoma ariyo: Soma Umenye, na Mureke dusome yahagaze kuri ubu.

Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri World Vision Mutabaruka Innocent avuga ko ari umushinga ugiye kumara imyaka 5 ukazakorera mu Turere 30 tw’igihugu.

Uyu Muyobozi yavuze ko abakora muri uyu mushinga bazajya begereza ababyeyi b’abana imfashanyigisho kugira ngo bazifashishe mu gihe bigisha abana babo mu ngo.

Yagize ati ”Tugiye kwegereza abana uburezi mu ngo n’aho batuye twifuza ko umuco wo gusoma,  abanyeshuri bawugira umuco aho kubiharira abarimu.”

Mutabaruka yavuze ko usibye gutoza abana, bifuza ko n’abakuru bimenyereza gusoma kugira ngo babikundishe abana.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel avuga ko gusoma no kubara ari ibintu bidasigana, akemeza ko babifatanyije byombi byatuma amasomo abarimu bigisha abasha koroha kuko abana bagaruka ku ishuri barangije kubimenya.

Ati”Kwigisha abana gusoma ibitabo bibereye iwabo mu ngo, bizajya binatuma uko bazamuka mu mashuri barushaho kumenya uburezi bw’ibanze.”

Habyarimana yanavuze ko iyi gahunda izumvikana kuko ababyeyi bamaze kumenya agaciro ko kwiga.

- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko ubusanzwe abana batabyitagaho iyo bageze mu ngo.

Yagize ati ”Birasaba ko uyu mushinga ababyeyi tuwugira uwacu kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyifuza.”

Abana bafite imyaka 3 kugeza ku myaka 9 nibo uyu mushinga ushaka ko bigishirizwa gusomera ibitabo mu ngo.

Mu myaka 5 uyu mushinga Uburezi Iwacu uzamara uzarangira utwaye Milyari zirenga 17 z’amafaranga y’uRwanda.
Guverineri Alice Kayitesi n’abakozi b’umushinga Uburezi Iwacu
Mutabaruka Innocent avuga ko uyu mushinga wo kwigisha abana gusoma ibitabo bibereye iwabo mungo uzamara imyaka 5

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Amajyepfo