America yasubije Perezida Putin “witeguye gukoresha intwaro kirimbuzi”

Mu ijambo Perezida wa Leta zunze ubumwe za America. Joe Biden yagejeje kuri Congress asaba kwemeza inkunga ya miliyari 33 z’amadolari igenewe gufasha Ukraine yavuze ko igihugu cye kiteguye ku gikorwa cyose Uburusiya bwakora.

Uburusiya na America ubu ntibicana uwaka kubera ibibazo batumvikanaho muri Ukraine

Biden yavuze ko kuba Perezida Vladimir Putin mu ijambo yavuze ku wa Gatatu yarateguje uwo ari we wese ufasha Ukraine “guhabwa igisubizo kihuse kuruta umurabyo” bigaragaza ko Uburusiya bwataje icyizere mu ntambara burwana muri Ukraine.

Perezida wa America yongeyeho ati “Nta we ukwiye kuvuga amagambo adafite umumaro aganisha ku ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.”

Ku wa Gatatu Perezida Putin nyuma yo guteguza ufasha Ukraine wese guhabwa igisubizo kihuse cyane, yongeyeho ati “Ibisabwa byose kuri ibi, nta we ushobora kugeza ku byo dutunze.”

Yongeraho ati “Tuzabikoresha igihe bizaba ari ngombwa. Kandi ndashaka ko buri wese abimenya.”

Ku magambo ya Putin hiyongeraho ayatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya ku wa Gatatu, na we avuga ko ibyago byo kurwana intambara ikoreshwamo intwaro kirimbuzi biri ku hejuru, kandi ko “badakwiye kubyima agaciro.”

Perezida Biden yasabye Congress ya America gutora yemera inkunga ya miliyari 33 z’Amadolari igenewe Ukraine. Iyi nkunga ikubye inshuro ebyiri iyo America yatanze mu bikoresho bya gisirikare no mu bikorwa byo gutabara kiremwa muntu.

Muri ariya mafaranga harimo miliyoni agenewe gufasha igisirikare cya Ukraine, miliyari  8.5 z’amadolari azakoreshwa mu kuzahura ubukungu, na miliyari 3z’amadolari azafasha mu bikorwa byo kwita kuri kiremwa muntu.

Hazavamo n’amafaranga agamije guhangana n’ikibazo kihungabana ry’ibiribwa cyatejwe n’intambara.

- Advertisement -

Biden yasobanuye ko nubwo icyemezo kije mu gihe muri America ubuzima buhenze, “ko ikiguzi cy’intambara atari gito, ariko ko gushotorwa (kwa Ukraine) bishobora guhenda kurushaho.”

Asoje ijambo rye, Perezida Biden yongeyeho ati “Twiteguye ikintu icyo ari cyo cyose Uburusiya bwakora.”

Uburusiya buvuga ko buri mu Ntambara rwihishwa na America, ariko Biden yavuze ko aho kuba bari mu ntambara ahubwo bashyigikiye Ukraine.

Biden ishinja Uburusiya gukoresha gas yabwo nk’intwaro, yavuze ko Uburusiya butazigera bwigarurira ngo butegeke Ukraine.

BBC

UMUSEKE.RW

#US #Russia #Ukraine