COVID-19: Igisubizo cya MINISANTE ku gukuraho agapfukamunwa n’urugendo rugana intsinzi

Imyaka isaga ibiri irashize icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda.Ni ibihe ibigoye igihugu cyanyuzemo nubwo cyakomeje guhangana na yo.

Mu myaka isaga ibiri, agapfukamunwa gakoreshwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo iki cyorezo cyatangiye kuvugwa mu Isi ndetse gitangira gukwirakwira hirya no hino .

Icyo gihe mu gihugu igikuba cyaracitse, amabwiriza yo kuyirinda atangira gutangwa ndetse hafatwa ibyemezo bikomeye bigamije kurinda umuturage.Hagiyeho ingamba zibuza amakoraniro ahuza abantu benshi, ingendo zitari ngombwa zirabuzwa, abakozi basabwa gukorera mu rugo, imirimo imwe n’imwe irahagarara,amashuri arafungwa ndetse isuku irakazwa cyane.

Ubusanzwe agapfukamunwa kari kazwiho kwambarwa n’abaganga, umuturage yakagize kimwe mu bikoresho by’ibanze bya buri munsi. Abantu kandi basabwa gushyiramo intera ahantu hahurira abantu benshi. Ni ubuzima bwakomereye imibereho y’Abanyarwanda benshi.

Guma mu Rugo, umuti washaririye Abanyarwanda…

Kuwa 21 Werurwe 2020 Guverinoma yashyizeho gahunda ya Guma mu Rugo aho ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ,amahoteli birahagarikwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri hagamijwe gukumira ubwandu. Icyo gihe abaturage baryaga ari uko bagiye gukora batangira guhabwa ibiribwa binyuze mu masibo.

Hagiyeho ibigo byihariye byakira abarwayi….

Uko iminsi yashiraga niko abarwayi ba COVID-19 bagenda biyongera. Guverinoma yafashe icyemezo cyo gushyiraho ibigo byihariye byakira abarwayi ba Coronavirus .

Mu itangazo Ibiro bya Minisitiri byanyujije kuri twitter kuwa 21 Nyakanga, byatangaje ko hari hamaze kuboneka ibigo 17 bivura abarwayi,bifite ubushobozi byo kwakira abarwayi 1.767 ndetse n’ibindi 11 bicumbikira abakekwaho uburwayi bwa COVD-19 bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 500.

- Advertisement -

Icyo gihe kandi mu bice bitandukanye by’Igihugu hagiyeho za Laboratwari 7 zifasha gupima Covid-19  mu buryo bwihuse.

Izi Laboratwari ni izo mu Karere ka Rusizi,Nyagatare,Rubavu,Kirehe ,CHUB, n’iBitaro Bikuru bya Gisirikare biri Kanombe hagamijwe kuzamura ibipimo bifatwa ku munsi.

Icyo gihe ikoranabuhanga rya Robot ryaritabajwe hagamijwe gupima ufite Coronavirus, gushishikariza abantu kubahiriza amabwiriza nko kwambara agapfukamunwa.

Hafashwe ingamba zo kuzahura ubukungu…

Nyuma y’aho Coronavirus iziye mu gihugu kandi hagafatwa ingamba zitandukanye ziyikumira zirimo gufunga ibikorwa, abakora ubucuruzi bahuye n’ingaruka zitandukanye ubucuruzi bwabo burazahara.

Gusa Guverinoma yabatekerejeho maze ibashyiriraho ikigega nzahurabukungu  (ERF) kigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe n’ingaruka za Coronavirus.

Muri Kamena 2020 nibwo Guverinoma yashyizeho icyo kigega ,cyahise gishyirwamo miliyari 100frw .Ni amafaranga yaje kongerwa  aba miliyari 350frw. Muri icyo kigega, Hoteli nka kimwe mu bigo byashegeshwe ,izigera 141 zagenewe angana na miliyari 50 frw ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’ayakoreshejwe mu kigega mbere y’uko yongerwa.

Urukingo, intwaro ikomeye yafashije igihugu mu guhangana na COVID-19 …

Nyuma y’aho ubwandu bukomeje kwiyongera, Guverinoma y’uRwanda yashyize imbaraga zo gushaka urukingo mu rwego rwo kugabanya gukwirakwira ku bwandu.

Muri Gashyantare 2021 ,gahunda yo gukingira yatangiriye ku bafite ibyago byo kwandura  kurusha abandi by’umwihariko abita ku barwayi iyi virus mu mavuriro  ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iri gukoresha inkingo zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS\WHO uRwanda rwabonye binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.

Abambere batangiye bakingirwa urukingo rwa Pfizer, Astrazaneca ndetse nyuma hagenda haza n’izindi nkingo zirimo Moderna n’izindi.

Umuntu yasabwaga kuba akingiwe mu buryo bwuzuye kugira ngo yizere ko afite ubudahangarwa abashe kuba yakwitabira inama n’amakoraniro ahuza abantu benshi. Igihe cyarageze abantu basabwa gufata urukingo rwa gatatu rushimangira hagamije kongerera umubiri ubudahangarwa.

Kuwa 4 Werurwe 2022,uRwanda rwari rwageze ku ntego yarwo yo gukingira 60% by’abaturage  mu buryo bwuzuye nk’uko intego yari uko umwaka wa 2022 warangira bamaze gukingirwa.

Kugeza ubu abantu 8,943,292 bamaze gufata dose ya mbere, abandi 8,275,620 bamaze gufata zombi, naho 3,650,215 nibo bamaze gufata ishimangira.

Urukingo rwa Coronvirus rwabaye intwaro ikomeye mu guhangana na yo.

Ese uRwanda rwaba rugana ku ntsinzi?

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima itangazwa buri munsi yerekana ko mu minsi irindwi mu bipimo29,861,abantu 12 ni ukuvuga 0,04% nibo bafite ubwandu, umuntu umwe niwe uri mu bitaro, nta witabye Imana, ibi bigaragaza ko ubwandu buri ku kigero cyo hasi.

Bitandukanye no mu gihe cyashize aho nibura ku munsi hafi mu Turere tugize igihugu hagaragaramo ufite ubwandu kandi nibura abantu babiri ku munsi bapfa bazize COVID-19 nk’uko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yagendaga ibitangaza.

Ubwo mu Kuboza 2021 Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda COVID-19.

Yagize ati”Nubwo tumaze kugera ku byiza mu buryo kuyirwanya,gukingira umubare w’abantu benshi no kugabanya umubare w’abagiye barwara, ubona ko ku Isi hose ariko bigenda bigaruka bisa nkaho bigiye kujya mu buryo bikongera bikazamuka, ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza ahubwo twarushaho  ingamba zo kwirinda.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ,Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye UMUSEKE ko  nyuma y’imyaka ibiri uRwanda ruhanganye na COVID-19 imibare y’abandura igabanyuka, ahanini bitewe n’uruhare rwa buri umwe mu nzego zitandukanye.

Ati” Habaho kugenzura, kureba uko icyorezo gihagaze  no kureba ibishoboka bitabangamira ubuzima bw’Abanyarwanda. Habayeho kuba ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwaragize ikibazo ubwacyo bugashyiraho ingamba zo kukirwanya mu mpande zose.”

Yakomeje ati “Ni uko habayeho icyorezo kitarahariwe, gusa inzego z’ubuzima ahubwo buri wese afata ibyemezo bigamije kurinda umunyarwanda.Yaba Minisiteri y’Uburezi igafata ibyemezo bijyanye no guhindura ingengabihe, amasomo y’abana, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igafata ibyemezo byo gufasha abagize umuryango Nyarwanda binyuze mu nzego z’ibanze mu mpande zose zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Habayeho imikoranire mu kurwanya iki cyorezo.Irindi banga ni uruhare rw’umuturage.Umuturage wabigize ibye , akamenya ingamba zo kwirinda iki cyorezo bimureba ari ibye ,kandi uruhare rwe rukomeje kugaragara bigatuma n’Igihugu kibasha gutera intambwe mu kurwanya iki cyorezo.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko kuba imibare igabanuka, bitavuze ko intsinzi yageze ko ahubwo abantu bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho.

Ati “Ariko uko imibare igenda igabanuka biragaragaza ko n’imibare y’abarembye ari mike.Ntabwo nahita nkubwira ko ari umwanya wo kubyina intsizi ahubwo ni umwanya wo gusigasira ibyagezweho hato hataza kuvaho imibare iza kuzamuka bibwira ko yarangiye. ”

Ikoranabuhanga rya robot ryifashijwe mu nzego z’ubuzima mu guhangana na COVID-19.

Agapfukamunwa kazavaho  ryari?

Uko icyorezo kigenda gicisha make hirya no hino mu Isi, niko n’ingamba zo kwirinda zigenda zidohorwa. Hari ibihugu nka Kenya,na bimwe by’iBurayi byafashe icyemezo cyo kutambara agapfukamunwa .

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ,Niyingabira Mahoro Julien yavuze ko kuba ibindi bihugu byarafashe icyemezo gikuraho agapfukamunwa, uRwanda rutabigenderaho ahubwo ko bizagenwa n’uko Igihugu kizaba gihagaze mu kurwanya icyorezo.

Ati “Ntabwo tuzagendera kuba ibihugu bimwe byafashe ingamba zo guhagarika kwambara agapfukamunwa ngo natwe tubigendendereho, hari igihe kizagera agapfukamunwa kagahagarara ariko ntabwo bizagenwa no kuba ibihugu bindi byaragahagaritse, bizagenwa n’uko tuzaba duhagaze ,bizagenwa naho tuzaba tugeze mu kwirinda iki cyorezo.”

Yunzemo ati “Gusa uyu munsi turacyafata agapfukamunwa nk’uburyo bwo kwirinda no kukirinda abandi, gusa hari igihe kizagera leta igafata icyemezo cy’uko kavanwaho cyangwa kakambarwa n’ubishatse cyangwa uwumva atameze  neza ariko katari itegeko.”

Umwarimu muri Kaminuza y’uRwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya COVID-19 muri RBC, Dr Nkeshimana Menelas ,yabwiye UMUSEKE ko aho kugeza ubu ibintu bigana ari heza mu guhangana na COVID-19 ariko ko abantu badakwiye kwirara.

Yagize ati “Aho COVID-19 igeze ubu harashimishije si nka mbere, ariko iyo indwara igihari mu bindi bihugu kandi dufitanye ukugenderanirana bya hafi indwara irakugarukira, uretse ko hagiyeho ingamba zo gupima abantu bose binjira mu gihugu n’abasohokamo ibyo byago rero ntabwo tubifite ari binini.”

Yakomeje ati “Ikindi ni uko ingamba ziturinda ziracyahari nko kwambara agapfukamunwa. Turashishikariza abantu gukaraba intoki kugira ngo badahanahana virusi, kwitabira ikoranabuhanga ,ibyo ni byo byatuma tuvuga ngo ya ntsinzi tuyirimo abantu batadohotse. Abantu badohotse ntibyabura icyo byangiza cyane ko intego ari ugukingira 70% kandi ntabwo turayigeraho.”

Yavuze  kandi ko gutangaza ko icyorezo cyarangiye bizatangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima\OMS.

Ati “Nk’uko ibihugu bimenyeshwa ko icyorezo cyateye ku Isi ,hazabaho gutangazwa ko cya cyorezo cyarangiye cyangwa cyahinduye ubundi buryo bwo kukirwanya.Ntabwo ari ibintu igihugu gikora ku giti cyabo ngo kuko twebwe abarwayi bagabanyutse, cyarangiye.Nk’uko cyatangiriye ahandi tuzategereza itangazo rya WHO\OMS.”

OMS isaba ibihugu ko nibura byasoza 2022 bimaze gukingira 70% by’abaturage babyo bose.URwanda ruri mu bihugu bimaze gukingira abaturage benshi nyuma ya Seychelles,Mauritius ,Maroc.

Umwarimu muri Kaminuza y’uRwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya COVID-19 muri RBC, Dr Nkeshimana Menelas

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW