Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yaburiye abashaka guhakana no gupfobya Jenoside bitwaje ihame ryo kugaragara ibitekerezo kandi bagamije inyungu za Politiki, ababwira ko batazabura kubona ko bibeshye, avuga ko abanyapolitiki bibukwa none iyo baticwa Jenoside itari bukoranwe ubukana nk’ubwabaye.
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2022, iRebero mu mu Mujyi wa Kigali, hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, hibukwa Abanyapolitiki bishwe mu 1994 bazira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside na Politiki y’urwango.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku bawitabiriye,Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, yavuze ko kugeza ubu hari abakigaragaza gushaka gupfobya Jenoside bitwaje ihame ryo gutanga ibitekerezo kandi bagamije inyungu, avuga ko bazabona ko bibeshya.
Yagize ati “Abashaka kugoreka amateka bihishe inyuma cyangwa bitwaje ihame ry’uburenganzira bwo gutangaza ibyo batekereza ariko inyuma hihishe inyungu za Politki, gupfobya no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guhisha uruhare rwabo n’urw’inshuti zabo muri iyo Jenoside, ntabwo bazatinda kubona ko bibeshya kandi ko bata igihe cyabo.”
Dr Iyamuremye yavuze ko abanyapoliki bibukwa none iyo baticwa, Jenoside itari kugira ubukana nk’ubwo yakozwemo.
Ati “Kwica Abanyapolitiki twibuka, ni icyemezo abajenosideri bafashe,kugira ngo bavaneho burundu inzitizi iyo ari yo yose ku mugambi wabo. Jenoside yakorewe Abatutsi ntiba yaragize ubukana ku rwego yakozweho igahitana abarenga miliyoni, iyo abanyapolitiki bazima twibuka uyu munsi babaho.”
Perezida wa Sena yavuze uburyo Abanyapolitiki bari mu mashyaka atandukanye bagerageje kwitandukanya na Politki y’urwango bishwe, maze avuga ko kubibuka ari igikorwa cy’ingenzi.
Yavuze ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nko kujomba icyuma mu bikomere by’abarokotse.
- Advertisement -
Perezida wa Sena yavuze ko kwibuka Abanyapolitki bishwe banga politki y’urwango n’ivangura, bigomba kubera umwanya mwiza wo kuzirikana amateka yaranze Igihugu no guharanira kubaka uRwanda rwifuzwa.
Yagize Ati “Kwibuka aba banyapolitki bazima, bigomba kutubera umwanya wo kuzirikana amateka yacu mabi n’uburyo yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo yashyizwe mu bikorwa kandi tukamenya impamvu amahanga yatereranye Abanyarwanda. “
Yakomeje ati “Ibibazo byose twibaza, n’abana bacu bibaza, n’amasomo tuvanamo nibyo bidufasha gushimangira icyerekezo twahisemo cyo kwibuka ariko twiyubaka duharanira kuba mu Rwanda twifuza.”
Dr Iyamuremye Augustin yashimangiye ko Jenoside yari yarateguwe kera ahanini bitewe n’imiyoborere mibi.
Yagize ati “Isomo ry’ibanze tuvanamo tugomba guhora tuzirikana ni uko Jenoside atari impanuka.Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kandi ishobora kuba kubera umurongo wa Politki n’ubuyobozi bubi.”
Perezida wa Sena yanenze ibihugu by’amahanga bigicumbikiye abakoze Jenoside batashyikirizwa ubutabera ndetse na bamwe bari muri ibyo bihugu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwaje kugarahaza ibyo batekereza.
Urwibutso rwa Jenoside ruri iRebero, rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 14,400 barimo n’abanyapolitiki 12.
TUYISHIMIRE Raymond/ UMUSEKE.RW