Gicumbi: “Ndi Umunyarwanda” yabereye ikiraro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge abo muri ADEPR

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ni imwe mu miyoboro igamije guca amacakubiri hakimakazwa Ubunyarwanda nyuma y’amateka mabi yaganishije Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

“Ndi Umunyarwanda” yabereye ikiraro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge abo muri ADEPR

Mu bihe bitandukanye iyi gahunda yagiye yigishwa Abanyarwanda ndetse amwe mu madini arayiyoboka hagamijwe kubanisha neza abayarimo.

Ibi bishimangirwa na  bamwe mu bashumba n’Abakirisitu bo mu Itorero  rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR ) bahuguwe kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” banasobanurirwa urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’isanamitima nk’inzira ifasha komora ibikomere no kunga Abanyarwanda.

Ku wa 24 Werurwe 2022, Abashumba na bamwe mu bakirisitu baturutse mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali ndetse n’Amajyaruguru bazafasha kwigisha abandi ku bumwe n’Ubwiyunge ndetse n’isanamitima barahuguwe.

Hari abatanze ubuhamya bw’uburyo bakize ibikomere ndetse bacika  ku macakubiri n’ivangura babikesha “Ndi Umunyarwanda” maze na bo biyemeza gufasha abandi gutangira urwo rugendo.

Bazirete Emilienne ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko mbere yo guhabwa inyigisho yari afite umutima w’urwango ku bagiriye nabi umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatusi. Ariko nyuma yo guhabwa izi nyigisho ku isanamitima ,yakize ibikomere, yiyemeza kujya no gufasha abandi.

Ati “Njye nabohotse ndi umuntu wakomeretse ku mutima kuko iteka numvaga ntashaka kubonana n’abantu , bigahora ku mutima kandi ntashaka kubigaragaza.Ariko aho mariye kubona izi nyigisho ,byangiriye umumaro cyane kuko nahise numva mbohotse, ndakira nkajya njya gusaba imbabazi kuko nari maze kumva ko namaze gukira.”

Yakomje ati “Ngirirwa Ubuntu bwo kongera guhamagarwa ngo mbashe kujya kwigisha abandi.Ibyangiriye umumaro ni ukugira ngo aho nari ndi nabo baveyo kuko ari benshi bariyo kandi  mbone gufasha bakoze aya marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo mbereka ko babishoboye babasha gukira.Ndashishikariza abantu kwihana no gusaba imbabazi.”

Umushumba Mukuru Wungirije w’Itorero rya ADEPR Rutagarama Eugene yabwiye UMUSEKE  ko kugeza ubu hishimirwa intambwe igenda iterwa mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge asaba abashumba n’abakirisitu kugira uruhare mu kwita ku ufite ihungabana.

- Advertisement -

Ati “Ntabwo uko byari mu 1995 ari uko uyu munsi bimeze ,hari izamuka .Ntabwo turagera 100% ari niyo mpamvu turi kwigisha  Abarimu bazajya kudufasha kwigisha abandi ariko hari  intambwe ishimishije.Biracyasaba gushishikariza abantu, guhozaho ariko turabona ikizere.”

Yakomeje agira ati “Imana yaduhaye inshingano ikomeye yo kunga abantu ndetse no ku Mana ,abashumba Imana izayitubaza.Rero Minisiteri y’Ubumwe n’Ubwiyunge Imana yarayiduhaye ngo ntituzayiteshuke ,tuzayikore neza kuko izayitugororera kandi izaba ifashije n’Igihugu cyacu.Naho nsaba Abakirisitu ni dufatikanye ,ni babona umuntu wahungabanye ntibavunge ngo yarwaye mu mutwe ahubwo  bamenye ko hari ibyamurenze , ahubwo nakora iki ngo mukure muri uwo mwijima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko Amatorero n’amadini agira uruhare rukomeye mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ati “Abaturage uko tubafite baba bafite aho basengera kandi mpamya neza ko abaturage bashobora kumva pasitoro cyangwa umuvugabutumwa ruanaka  kurusha uko bakumva ubuyobozi nkumva rero iyo Pasitoro yabyumvise[avuga ubumwe n’ubwiyunge] ari intambwe ya mbere kugira ngo n’abakirisiitu be babyumve.Hari ijwi abavugabutumwa cyangwa amadini n’amatorero bagira ryumvikana cyane.  Twumva ko bizagira icyo bihindura muri gahunda y’isanamitima.”

Aya mahugurwa yabaye  mu gihe uRwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 19994, abahuguwe bakazafasha abantu guhangana n’ihungabana muri icyo gihe.

Byitezwe ko mu Kwakira uyu mwaka hazaba hari amatsinda 30  mu turere twose tw’Igihugu agamije gufasha abandi mu isanamitima.

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge bwerekana ko Abanyarwanda  bakomeje intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge aho mu mwaka wa 2021, igipimo cyari kigeze kuri 94.7% kivuye kuri 92.5% cyariho mu 2015.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW