Gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu biroreka umuryango nyarwanda

Isambanywa ry’abangavu baterwa inda bakabyara imburagihe, urubyiruko rwishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu biri mu bihangayikishije ababyeyi, n’igihugu, umuryango nyarwanda uragana ahabi.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Ibi bishimangirwa n’Urwegro rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuko imibare itangwa igaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu biza ku isonga mu biberamiye urubyiruko cyane cyane ururi hagati y’imyaka 14 na 17.

Urugero nk’abana bari muri iki kigero, mu myaka itatu ishize abasambanyije bonyine bihariye 53.2% rya dosiye zakiriwe na RIB.

Mu myaka itatu ishize RIB yakiriye dosiye zisaga 12,840, aho ziyongereyeho ku kigero cya 55.2%.  Abasambanyijwe bangana n’ibihumbi 13,646, ababasambanyije bakekwaho ibi byaha ni 13,485.

Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga na dosiye 4,662, Umujyi wa Kigali ukiharira dosiye 2,337, Amajyepfo akagira dosiye 2,288, Uburengerazuba ni dosiye 1,983 naho Amajyaruguru akagira dosiye1,570.

Uturere tuza ku isonga mu byaha byo gusambanya abana ni Nyagatare, Gatsibo, Gasabo na Kirehe.

Abagore basambanywa kurusha abagabo kuko bihariye ikigero cya 97.1% naho abagabo cyangwa abahungu basambanyijwe ni 2.9%.  Gusa abakekwaho ibyaha byo gusambanya, abagabo baza ku isonga na 97.9% naho abagore ni 2.1%.

Mu igenzura ryakozwe na RIB ryagaragaje ko isano iri hagati y’usambanywa n’usamabanya ku isonga haza abaturanyi na 60.8% ndetse n’abasambanywa n’abo bakundana, abo bafitanye isano, abarezi n’abandi.

Amwe mu mayeri akoreshwa mu byaba byo gusambanya harimo kwitwaza impano, abasaba serivise, abasambanya abana kubera ibiyobyabwenge n’andi mayeri menshi.

- Advertisement -
Gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu nibyo byaha biza ku isonga mu bibangamiye urubyiruko

 

Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge…

Iki na cyo ni icyaha kiri mu bizonze urubyiruko rw’u Rwanda, benshi bari mu bigo ngororamuco n’ahandi habasubiza mu buzima busanzwe, ni mu gihe hari n’ababihaniwe n’amategeko bafunzwe.

Ibi bigaragazwa n’imibare y’imyaka itatu ishize aho abantu 18,559 bakurikiranyweho ibyaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu myaka 2019 kugeza 2021 abafatiwe muri ibi byaha, abagore ni 2,804 naho abagabo ni 15,755.

Dr Murangira B. Thiery, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akaba anakuriye Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB, avuga ko ibyaha by’ibiyobyabwenge byagiye binagaragara mu mashuri amwe namwe nko mu Karere ka Muhanga, i Kigali n’ahandi nka Musanze ariyo mpamvu bigomba guhagurukirwa.

Yagize ati “Reka twifashishe ingero zagiye zigaragara mu mashuri kugirango aba barumuna bacu bumve ko ari ibintu bifatika, ku itariki 19 Gashyantare 2022 rimwe mu mashuri riherereye mu Karere ka Muhanga hafashwe umunyeshuri afite udupfunyika 46 tw’urumogi aje kuducuruza ku ishuri. Abanyeshuri batatu bafashwe bagapimwa basanzwemo ibiyobyabwenge biri hejuru mu maraso.”

Ku itariki ya 16 Gashyantare, 2022 ku ishuri rimwe muri Kimironko abanyeshuri batandatu bafatanywe udupfunyika tw’urumogi bajyanywe gupima muri Laburatwari y’ibimenyetso bya gihanga bose basanzwemo ibipimo byo hejuru ko bari basanzwe bakoresha urumogi.

Uko kwezi kandi mu Karere ka Musanze mu kigo cy’ishuri umunyeshuri yafatanywe urumogi udupfunyika 11 atujyanye aho barara agamije kurugurisha bagenzi be, ukekwa yemera ko yari asanzwe anywa urumogi, uyu yakorewe dosiye.

Dr Murangira Thierry avuga ko hari n’andi amayeri yatahuwe yo gushyira urumogi muri za biswi n’ahandi.

Ati “Mu murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu kigo cy’ishuri abanyeshuri 10 bagaragaye barwaye, hatahurwa ko hari ibintu bari bariye, bapimwe hasanzwe bariye za biswi zirimo urumogi.”

Ubu ni uburyo bushya bumwe bwagaragaye aho abarucuruza barushyira muri za biswi na bombo ugura agasangamo cya kiyobyabwenge. Babigura n’abantu bazi kandi ababigura baba bazi abo babigura na bo. Ayo ni amayeri mashya yatahuwe.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko mu mashuri hagiye gushyirwaho club zo kurwanya ibyaha

 

Icyaha cy’icuruzwa ry’abantu …

Iki na cyo gihangayikishije umuryango nyarwanda, kuko urubyiruko rushukwa rukajyanwa mu mirimo y’ubucakara, uburaya ndetse abandi bagakurwamo ibice by’umubiri nk’impyiko n’ibindi bice.

Mu myaka itatu ishize abantu  215 bafashwe bagiye gucuruzwa, abagabo ni 59 naho abagore bari 156.

Kubera uburyo ibi byaha byugarije urubyiruko, ibi byatumye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 30 Werurwe 2022, ku ishuri St. Ignatius High School, Kibagabaga muri Gasabo rutangiza ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bugamije gukumira bene ibi byaha.

Ni ubukangurambaga buzakorwa mu gihugu hose mu mashuri yisumbuye bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byibasiye urubyiruko.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga, avuga ko kubera uburyo urubyiruko rwibasiwe cyane n’ibi byaha ariyo mpamvu batangije ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye kugira ngo babimenye kandi batange umusanzu mu kubikumira bitaraba.

Ati “Inshingano yacu ya mbere ni ugukumira ibyaha cyane cyane ibyiganje mu rubyiruko, iki gikorwa dutangirije aha kizakorwa mu gihugu hose abana bakamenya ibi byaha kuko benshi babigwamo batabizi, abandi bakabiceceka.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko ubu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha mu mashuri buzafasha mu gukuraho inzitizi zituma abanyeshuri bata amashuri, ndetse abana bakarushaho kumenya kwirinda ibyaha ndetse bakagira uruhare mu kubikumira.

Ibi ngo bizajyana no gushyiraho amatsinda (Clubs) zirwanya ibi byaha, Minisitiri yasabye abanyeshuri kumva ko ibiruhuko atari ibyo kujya muri izo ngeso mbi.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga asaba urubyiruko kumenya ibyaha birubangamiye kandi bagafasha mu kubikumira

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW