Guv Kayitesi yashyikirijwe igitabo cy’amateka y’abiciwe i Nyarusange

Muhanga: Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kabayiza Claudine yashyikirije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice igitabo gikubiyemo amateka y’Abatutsi biciwe i Nyarusange.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi yashyikirijwe igitabo gikubiyemo amateka y’abatutsi biciwe i Nyarusange

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo wabereye mu Murenge wa Nyarusange, mu Karere ka Muhanga.

Abitabiriye uwo muhango babanje kunamira abatutsi barenga 1000 bashyinguye mu Rwibutso.

Kabayiza Claudien Salongo wakoze ubushakashatsi bujyanye n’ubwicanyi bwagiye bukorerwa Abatutsi bigera no kuri Jenoside, avuga ko yatekereje gukora ubushakashatsi ahereye ku bwicanyi Abatutsi bari batuye mu cyitwaga i Mwaka (Nyarusange) kuri ubu, bagiye bicwa uko imyaka yagiye isimburana.

Kabayiza Claudien Salongo wakoze ubushakashatsi ku bwicanyi na Jenoside byakorewe abatutsi

Kabayiza yavuze ko kwandika mu bitabo  ubwo bwicanyi bwose na Jenoside Abatutsi bakorewe, ari ngombwa kugira ngo abazajya baza kwibuka babisome kuko bizaba biri mu nzu yagenewe amateka ya Jenoside.

Yagize ati: ”Iyi misozi mureba yambaye ubusa, yari utuyeho Abatutsi, bamwe batangiye kwicwa mu 1959, 1961, 1973, muri Jenoside harokoka bakeya.”

Uyu mushakashatsi avuga ko ari yo mpamvu babanje kubaka Urwibutso n’inzu y’amateka kugira ngo ibyabereye aho bitazasibangana.

Avuga ko akaga Abatutsi bagize, benshi babajugunye mu mugezi wa Nyabarongo, kugeza ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yasabye abafite amakuru bose kuyakusanya agakomeza kwandikwa kugira ngo ababyiruka kuri ubu  bayasobanukirwe bityo babashe kwirinda ikibi.

- Advertisement -

Cyiza Frank wari mu itsinda ry’abakoze ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyane mu Karere ka Muhanga, avuga ko icyahoze ari Gitarama ariho hantu hakwirakwijwe ingengabitekerezo ya Parmehutu.

Yavuze ko iyo ngengabitekerezo yigishijwe mu mashuri babikorera imbere y’uwari Perezida Kayibanda Grégoire.

Yagize ati: ”Mu bushakashatsi twakoze twasanze hari bamwe mu bihayimana batereranye Abatutsi i Kabgayi baricwa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko abatangiye gukora ubushakashatsi babukomeza bagamije gushyiramo ibimenyetso byinshi byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.

Ati: ”Turasaba abaturage muri iki gihe cyo kwibuka kuba hafi y’abarokotse babafata mu mugongo, hirindwa ko ibyabaye bidasubira.”

Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abarenga ibihumbi 50 bari bahungiye i Kabgayi benshi barishwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yunamira abashyinguye mu rwibutso rw’abazize Jenoside
Inzu yagenewe kubika amateka ya Jenoside yabereye i Nyarusange

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.